skol
fortebet

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Adil Mohamed yareze APR FC

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS), rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wari wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Adil watoje APR FC hagati ya Kanama 2019 n’Ukwakira 2022, yari yareze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri FIFA, na yo itesha agaciro ikirego cye muri Gicurasi 2023.

Adil yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2022 ataye akazi ka APR FC yari yamuhagaritse kubera imyitwarire mibi yashinjwaga,agenda avuga ko bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yaje gushyikiriza ikirego nyuma.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwakomeje kugaragaza ko butifuza ko ibyabo n’uyu mutoza birangirira muri FIFA, ndetse bwateye intambwe buramuganiriza hagamijwe gushaka uburyo bakumvikana bakarangiza ikibazo mu nzira y’amahoro ariko uyu Munya-Maroc ayibera ibamba.

Adil Mohamed yabaye Umutoza wa APR FC mu mpeshyi ya 2019, ahava mu Ukwakira 2022 amaze kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona birimo bibiri yatwaye adatsinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa