Abana bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bigana aba Miss uko bagenda bahuye na Iradukunda Liliane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 3 April 2018 Yasuwe: 2142

Abana bo ku muhima bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera kwigana uko ba Nyampinga bagenda basangiye na Miss Iradukunda Liliane ku munsi mukuru wa Pasika.

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mata 2018 mu murenge wa Muhima .Habereye igikorwa cyahuje Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane n’abana bamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa byo kwigana uko aba Miss batambuka biyereka abantu igikorwa bo bakoreye mu muhanda rwagati.

Uyu muhango abana hawe umwanya bagaragaza impano zabo aho barimo ibyiciro 2 birimo abakuze ndetse n’abato , nyuma y’ imyiyereko hakurikiyeho Ijambo rya Iradukunda Liliane wababwiye ko bafite impano ndetse abakangurira gukunda ishuri kuko ariryo pfundo ry’ ibyo bashaka kugeraho byose .

Yagize ati ” Ndabakangurira gukunda ishuri ndetse no gukunda amasomo kuko bizabafasha kuba abo muribo “

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Muhima bwatangaje ko bishimiye cyane aba bana ndetse bashima n’impano bagaragaje batangaza ko nabo bazabashyigikira mu bikorwa byabo byo gukabya inzozi zabo zikaba impamo .

Nyampinga Liliane yasoje ijambo ababwira abana ko u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo Kwibuka Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abasaba kwirinda abashobora kubashora mu myumvire y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
REBA HANO AMAFOTO:





Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imyenda ya Rayon Sports itumye Young Grace afatirwa ibihano bikakaye birimo...

Mu minsi ishizenibwo hasohotse amafoto y’umuhanzi Young Grace yambaye...
22 May 2018 Yasuwe: 2700 0

Amafoto yaciye ibintu: Umusore yasabye umukobwa ku bintu amwimye...

Mu mafoto yaciye ibintu kuri interinete turasangamo umusore wishe umukunzi...
22 May 2018 Yasuwe: 3865 0

Imyambarire y’abakobwa biki gihe : Kwica umuco, gucumuza abagabo babareba...

Amajipo (jupe) magufi bakunze kwita ‘impenure, amapantalo abahambiriye rimwe...
22 May 2018 Yasuwe: 2779 0

Umugabo yapfuye nyuma yo gutera akabariro [ AMAFOTO]

Umugabo witwa Ogwang Kizito yasanzwe muri roji yapfuye nyuma yo gutera...
22 May 2018 Yasuwe: 4857 0

Umupolisi w’umwofisiye yatamajwe n’inzoga zimuvuruguta mu biziba [...

Umupolisi w’ umwofisiye ukomoka muri Nigeria yanyweye inzoga yitwa Ogogoro...
22 May 2018 Yasuwe: 3062 0

Birangiye Beyonce aguze urusengero rwe ku kayabo k’Amadorali[AMAFOTO]

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Beyonce Knowless ukomoka muri leta zunze...
21 May 2018 Yasuwe: 2525 0