skol
fortebet

Muhanga:Umukwabu wafashe Abarimo abakobwa bakora ubujura bitwaje imihoro

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukwabu ukomeye wakozwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, itsinda ry’amabandi yamburaga abaturage mu Mujyi wa Muhanga yitwaje imihoro ryatawe muri yombi.

Sponsored Ad

Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa batangira abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga bakabambura ibikoresho n’amafaranga bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko hamaze gufatwa abagera kuri 20 akavuga ko operasiyo yo gufata abandi bafatanya muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ikomeje.

Ati “Dukurikije urutonde dufite rw’abakekwaho kwambura no gukomeretsa abaturage bose ntabwo barafatwa kuko gahunda yo kubahiga irakomeje.”

Gitifu Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo iki gikorwa cyo kubafata kigerweho bahawe amakuru n’abaturage y’aho bategera abagenzi bituma bahashyira irondo babasha kubafata.

Ati “Twatangiye kubahiga kuva Taliki ya 19 Mara 2024, buri joro hari abo dufata.”

Nshimiyimana avuga ko mu bo bafashe harimo n’abaherutse gutobora inzu y’umucuruzi basahura ibirimo byose ubu bakaba bagiye kugezwa imbere y’Ubutabera.

Yasabye abaturage kuba amaso bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo Inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO zibashe kubafata.

Gitifu ashimira abaturage batanze amakuru abandi batabara bagenzi babo abo bagizi ba nabi bari bagiye kwambura ibyabo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko mu bafashwe bose abenshi bafite Imyaka iri hagati ya 20 na 30 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko abo bafata bose babasangana ibikoresho bifashisha bambura abaturage.

Muri uyu Murenge wa Nyamabuye kandi abagizi ba nabi bitwaje imihoro baherutse kwinjira mu nzu y’umuturage batema Umugabo n’Umugore bikabije banatwara ibikoresho byo mu nzu n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa