skol
fortebet

15 Bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 berekeje mu mwiherero-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’Icyumweru kimwe abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bari iwabo mu miryango, kuri ubu tariki ya 12 Gashyantare 2017 berekeje mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazamara ibyumweru bibiri.
Tariki 04 Gashyantare 2017 i Remera kuri Petit stade nibwo habaye ijonjora ry’abakobwa 15 (Pre-selection Top 15) bavuye muri 26 bari bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Uko ari 15 berekeje muri ‘Boot camp’ muri Golden Tulip Hotel, aho (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’Icyumweru kimwe abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bari iwabo mu miryango, kuri ubu tariki ya 12 Gashyantare 2017 berekeje mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazamara ibyumweru bibiri.

Tariki 04 Gashyantare 2017 i Remera kuri Petit stade nibwo habaye ijonjora ry’abakobwa 15 (Pre-selection Top 15) bavuye muri 26 bari bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017.

Uko ari 15 berekeje muri ‘Boot camp’ muri Golden Tulip Hotel, aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bakazahava ku wa 24 z’uku kwezi, kuri 25/02/2017 akaba aribwo hateganyijwe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro, ibirori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Abakobwa 15 bagiye mu mwiherero ni:

Umutoni Pamela wari wambaye numero 3, uwambaye numero 1 Mukabagabo Carine, numero 11 Uwase Hirwa Honorine, numero 8 Iradukunda Elsa, numero 7 Umutoni Uwase Belinda, numero 17 Umutoni Aisha, numero 12 Umutoni Tracy Ford, numero 20 Ashimwe Fiona Doreen, numero 23 Shimwa Guelda, numero 25 Mukunde Laurette, numero 21 Umuhoza Simbi Fanique, numero 26 Kalimpinya Queen, numero 6 Mutesi Nadia, numero 13 Iribagiza Patiente, na numero 5 Umutoniwase Linda watsinze hagendewe kuba ariwe watowe cyane ako kanya binyuze mu butumwa bugufi.

REBA AMAFOTO:

Burira imodoka bajya i Nyamata
Umutekano wari urinzwe na Polisi
Bakigera i Nyamata
Batemberejwe ubusitani bwa Hotel bagiye kubamo
Imbere muri Hotel...
Bahise bahabwa ibyumba





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa