skol
fortebet

2017: Safi yatangaje ibyiza n’ibibi byamusanganiye kugeza yandagajwe

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba watangiye kuririmbi ku giti cye nyuma y’uko avuye mu itsinda rya Urban Boys, yatangaje ibihe bibi n’ibyiza bikomeye byamubayeho muri uyu mwaka wa 2017 kuva utangiye kugeza usojwe.
2017 yabaye umwaka udasanzwe kuri Safi; inkuru z’urukundo zamuhojeje mu maso ya rubanda kugeza avuzwe bidasanzwe abazwa ku bukwe bwe na Niyonizera Judith,umunyarwandakazi wiberaga muri Canada.
Aganira na Isango Star yavuze byinshi ku buzima bwe yanyuzemo muri uyu mwaka wa (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba watangiye kuririmbi ku giti cye nyuma y’uko avuye mu itsinda rya Urban Boys, yatangaje ibihe bibi n’ibyiza bikomeye byamubayeho muri uyu mwaka wa 2017 kuva utangiye kugeza usojwe.

2017 yabaye umwaka udasanzwe kuri Safi; inkuru z’urukundo zamuhojeje mu maso ya rubanda kugeza avuzwe bidasanzwe abazwa ku bukwe bwe na Niyonizera Judith,umunyarwandakazi wiberaga muri Canada.

Aganira na Isango Star yavuze byinshi ku buzima bwe yanyuzemo muri uyu mwaka wa 2017.Yatangaje ko hari byinshi bikomeye yaciyemo ariko ko byonse yabiciyemo nk’intwari kuburyo hari na byinshi yabonye akanasoma atifuza kongera gusubiramo.

Uyu muhanzi yavuze ko gukora ubukwe n’umufasha we Niyonizera Judith, gutangira urugendo rwa Muzika ku giti cye, ndetse no kujya muri Tanzania biri mu bintu byamushimishije cyane muri uyu mwaka wa 2017. Ati “Gutangira kwikorera ku giti cyanje muzika, hari ugukora ubukwe, hari no kujya muri Tanzaniya navuye muri Tanzaniya ariko nari meze nk’umntu uvuye iwawa.”

Yongeye gushimangira ko yashenguwe na bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa ku bikorwa bye,aha yavuze ko harimo amagambo abantu bagiye bavuga ku Bukwe bwe, ndetse n’abandi bamuciye intege ubwo yatangazaga ko agiye gukora muzika ku giti cye.Yagize ati “Ibihe bibi; naravuzwe cyane, nibyagiye bimvugwaho hari igihe zagiye ziba atari nziza(comment) cyane nta navugira ahangaha(kuri Radio) ubu ndabizi ko abazibonye bari gukora Like.”

Madiba yakoze ubukwe

Muri uyu mwaka wa 2017, Safi yashwanye n’umukunzi we Parfine Mutesi bari bamaranye igihe mu rukundo;byakurikiwe no gutangaza ubukwe na Niyonizera Judith aza no gufata icyemezo cyo kuva mu itsinda rya Urban Boys.Ibyo yakoraga byose byamwongererega kuvugwa neza cyangwa nabi.

Yahinduye imikorere yerekeza muri The Mane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa