skol
fortebet

A-B Godwin uri kubaka izina mu gukora amashusho yandagaje bikomeye umuraperi Mukadaff amushinja kumwiyemeraho

Yanditswe: Sunday 17, Feb 2019

Sponsored Ad

A-B Godwin umwe mu basore bari kugaragaza ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda yashinje umuraperi Mukadaff ko yamuzamuye none kuri ubu akaba yamaze kumwiyemeraho,amuzamuraho urutugu ngo kandi nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.

Sponsored Ad

Uyu mu Director wakoreye Mukadaff indirimbo nyinshi kuva yatangira umuziki,yavuze ko yababajwe n’uko uyu muraperi uri mu bahagaze neza yamwiyemeyeho ndetse yishimira ko abategura Salax batigeze bamushyira mu bahatanira ibihembo.

A-B Goodwin wibasiriye Mukadaff ku rubuga rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo, yakoreye abandi bahanzi barimo Rafiki muri Bariho,Jay Polly mu ndirimbo Umusaraba wa Joshua n’abandi benshi.

Yabwiye Mukadaff ati “Hari igihe umuntu avuga ibintu mukumva ko abivugiye ubusa ariko nyamara haba hari impamvu. Uyu mutipe ngo ni Mukadaff asigaye yiyumva cyane ku buryo yibagirwa ko aho yavuye yanahasubira bibaye ngombwa. Ndahamya ko Mukadaff aho ugeze atari kure cyane ku buryo waba ugeze aho wiyumva cyane ukiyibagiza ko no kuhagera kwawe mbifitemo uruhare runini. Uyu muziki kuwukora bisaba guca bugufi, kwiyoroshya, kwiyubaha no kubaha abandi iyo bitagenze gutyo birangira ntaho ugeze. Uretse nawe na bakuru bawe bakubanjirije bafite amazina akomeye nkaba Amag the Black,Mr Kagame,Jay Polly,Bulldog,Riderman nabandi benshi bakurusha izina cyane.

Aba bose bafashijwe no kubaha no kwiyubahisha ariyo mpamvu bagikomeye nturanageza mu cya kabiri cy’ibyo bakoze ariko wowe w’ejo bundi wasajije imigeri, urutugu rwasubye ijosi ngo urarenze.

Man nakoze ikosa ryo kumenyana nawe iyo bitaba ntiwari kubona ubushobozi bwo kunzamuraho ijosi. Ibyo wita hit ufite uribeshya kuko uracyabura n’indi myaka myinshi ngo bakumenye. Gusa ntibizapfa gukunda nutagabanya amarere ngo wishyire hasi utuze ukore umuziki wiyoroheje. Nagiye numva inkuru nyinshi zabo wagiye ukandagiza ako ga hit katakwambutsa n’umupaka w’i Burundi nkagirango barakubeshye. Ariko ngiye nabyibonera.

Bro uramutse wongeye kunsuzugura byaba ari amakosa yanjye waguhaye uwo mwanya. Nagukoreye video zigera 10. Ibyo twakoranye byari biriya rero I am done with you. Wibagirwa vuba kandi ukibuka utinze, ndabizi ko bibe vuba cyangwa kera uzabona ko wibeshye kuko uracyafite urugendo rurerure cyane. Mboneyeho gushimira abategura Salax awards bahaye umwanya Mukadaff wo gufata igihe cyo kubanza kwiga ikinyabupfura wenda ubutaha yazaba nominee, insh’allah.



A-B Godwin wakoreye Mukadaff indirimbo nyinshi zirimo na 2 in 1 ari kumwe na Bulldogg,yamwandagaje kuri Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa