skol
fortebet

A Pass wakoranye indirimbo na Buravan yatewe gapapu bamutwara umukunzi

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

A Pass wo muri Uganda ari mu gahinda gakomeye nyuma yo guterwa gapapu agatwarwa umukobwa witwa Flavia Tumusiime bateganyaga no kurushingana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Ugushyingo 2018 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru ko uwari umukunzi wa A Pass uzwi nka Flavia Tumusiime usanzwe ukora no kuri Capital FM ko yashyingiranywe n’undi musore bari mu rukundo rw’ibanga.

Uyu muhanzi abinyujije kuri instagram konte ye yashyizeho amagambo agaragaza agahinda afite ku mutima yatewe n’uyu mukobwa warongowe mu ibanga rikomeye ndetse ahamya ko nubwo bigoye kubyakira gusa azagerageza kwihangana ndetse agakomeza kwiyubaka.

Yagize ati” icyiza nakora nonaha ni ugukomeza urugendo ,kuko ibyabaye byabaye , kubw’ ububabare mfite ngomba gukomeza urugendo nkajya mbere nka Amama mbabazi [..] Umugabo w’umunyabwenge umunsi umwe yambwiye ko kwihorera kwiza mu buzima ni ukwiyubaka ubu nanjye ngiye kwiyubaka ubwanjye kuko ntacyo nakora kubyabaye kandi nubwo nazimya televiziyo yanjye amakuru azakomeza kujya mbere kuri ubu nzajya ntura amarira yanjye murandasi kugera ku minsi irindwi.”

Aya magambo A Pass yavuze yakoze benshi ku mutima aho bamwe batangiye kwijundika uyu munyamakurukazi wamubabaje aho bemeza ko ibyo yakoze ataribyo ndetse ko ntawe bitababaza gusa uyu muhanzi yasoje avuga ko igihe cyose yagerageje kubaho ntawe abangamira kandi ko intego ikiri yayindi agikomeje.

A Pass twakwibutsa ko ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse kuri ubu wakoranya indirimbo n’umuhanzi Yvan Buravan izasohoka kuri Album ye y’indirimbo azashyira hanze taliki ya 1 Ukuboza 2018 yise The Love Lab.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa