skol
fortebet

A.Y yaguriye umugore we w’umunyarwandakazi inzu y’akataraboneka bagiye guturamo muri Amerika

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi A.Y uri mu babirambyemo muri Tanzania yamaze kugura inzu mu gace gatuwe n’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Calabasas mu Mujyi wa Los Angeles.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Ijumaa cyasohoye amafoto y’inzu nziza cyemeza ko yaguzwe na A.Y ikaba iri mu gace ka Calabas i Los Angeles ahasanzwe hatuye ibyamamare birimo Dr Dre, umwe mu baherwe bakoze Hip Hop, Billy Wayne Blanks ‘Billy Blanks’ wakinnye filime nyinshi zakunzwe zirimo TC 2000, The King of The Kickboxers, Back in Action n’izindi.

Inshuti ya A.Y izi neza ibyerekeye iyi nzu n’uko yayiguze, yabwiye Ijumaa ati “Mbere habanje gusakara amafoto y’inyubako y’igorofa rimwe zigaragara AY ari kumwe n’umukobwa witwa Sheila Kiwanuka usanzwe amenyerewe mu byo kugurisha inzu. Uyu ni we wayimurangiye anamufasha guciririkanya.”

Yongeyeho ko iyi nzu AY yayiguze amadolari 500,000[angana na miliyari imwe na miliyoni ijana mu mashilingi ya Tanzania]. Ati “Inzu nyinshi ubusanzwe mu gace ka Calabas usanga zigura amadolari 300,000, ariko iya AY yo ifite agaciro kabarirwa mu madolari 500,000.”

Mu kiganiro na Ijumaa, umuraperi AY yemeje ko iyi nzu yayiguze ndetse ko ateganya guhita ajya gutura muri Calabas we n’umukunzi we Remy. Yagize ati “Ni ukuri, nagize amahirwe mbona inzu yanjye hano muri Calabas, ni naho numva nshaka kuzatura.”

A.Y asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite ubutunzi bwinshi muri Tanzania, afite indi nzu ahitwa Kigamboni mu Mujyi wa Dar es Salaam, ni umunyamigabane muri Mkasi TV ikora ibiganiro bya televiziyo akagira na hegitari ijana z’ubutaka ahingaho umuceri mu Ntara ya Morogoro.

Ahandi yashoye imari ni mu buhinzi, afite na sosiyete ya Unity Entertainment na yo imwinjiriza amafaranga menshi, yanashoye amafaranga mu ngendo zo mu ndege n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yanakoranye indirimbo n’ibihangange ku rwego rw’Isi nka Sean Kingston, Tyga, Puff Diddy, P Square, J Martins n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka Prezzo, Jaguar na Avril bo muri Kenya; Mwana Fa, Diamond n’abandi bo muri Tanzania. Hari n’indirimbo yitwa Songa Mbele yakoranye n’Umunyarwanda Alpha Rwirangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa