skol
fortebet

Aba-Slay Queen bo muri Uganda bagaragaje agahinda gakomeye batewe na Harmonize bitewe n’umugore we[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Rajab Abdul Kahali aka Harmonize uzwi mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane uwo muri Tanzaniya ni umwe mu bari bitezwe kugenderera Uganda mu mpera z’iki cyumweru aho yari afite ibitaramo bitandukanye yagombaga gukorera mu mujyi wa Kampala, gusa ngo ubwo yajyaga gukorera yo ibyo bitaramo yaherekejwe n’umugore we bibabaza abakobwa (Ba Slay Queens) bo mu mujyi wa Kampala.

Sponsored Ad

Ubwo abo bakobwa bari biteguye uyu muhanzi bari bateguye naho bagomba kumwakirira byumwihariko ngo banamuhundagazeho ibyishimo n’ibyiyumviro byabo mu ijoro ry’abakundanye rya Saint valentin, gusa ngo baje gutungurwa nuko ubwo yageraga ku kibuga cya Entebe yasohokanye n’umugore we maze amagambo agashira ivuga,ibintu byabababaje cyane bamwe mu baganiriye na Uganadaonline, bemeza ko iyi mico y’abagore b’abahanzi yo kubaherekeza aho bagiye ituma batabisanzuraho.

Bagize bati ” Ibi ntibikwiye aba bagore babahanzi boroshye kuko tuba dushaka kwishimana n’abagabo babo bityo bajye basigara mu ngo abagabo bajye mu kazi”

Sarah Michelotti umugore wa Harmonize ngo yabwiye inshuti ze za hafi ko nyuma yuko ngo hari umugore w’umunyakenya wararanye n’umugabo we ubwo aheruka muri icyo gihugu,byatumye atizera ingendo z’umugabo we bityo ngo ntacyizere gihambaye akigirira umugabo we kubwe ngo aho bimukundira azajya amuherekeza.


REBA VIDEWO HASI:

Ibitekerezo

  • Madame we,ntabwo uzabishobora kubera ko aba Stars bashurashura cyane.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa