skol
fortebet

Abadepite bo muri Uganda batangiye kwibasira Minisitiri wasabye wa muhanzi w’umwana kureka umuziki cyangwa agafungwa

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda bibasiye Minisitiri Nakiwala uherutse gutegeka Fresh Kid w’imyaka irindwi kureka umuziki, basanga ibyo yakoze ari ubujiji.

Sponsored Ad

Aba badepite biganjemo abavuganira urubyiruko n’abaharanira uburenganzira bw’abana, bashyigikiye Ssenyonjo Patrick wiyita Fresh Kid. Nyuma y’icyemezo cya Minisitiri Nakiwala babwiye itangazamakuru ko ‘yashaka ikindi akora akareka Fresh Kid’.

Mu kiganiro na televiziyo NBS, Minisitiri Florence Nakiwala Kiyingi aherutse kuvuga ko itegeko ry’icyo gihugu rigenga umurimo riteganya ko nta muntu utaruzuza imyaka 18 wemerewe gukora.

Yongeyeho ko Fresh Kid ashobora gufungwa nakomeza kwica iryo tegeko. Ati “ Ubuyobozi buri guhangana no gukoresha abana imirimo ivunanye. Urababona hirya no hino bahinga, mu bucuruzi buciriritse n’ubw’agataro.”

Abadepite barimo Mpaka Mwine uhagarariye urubyiruko mu burengerazuba bwa Uganda, Ann Adeke Ebaju uhagarariye inama y’urubyiruko rw’abakobwa mu nteko, Gaffa Mbatekamwa uhagarariye agace ka Kasambya ndetse na Apollo Yeri Ofwo uhagarariye Tororo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019.

Aba badepite bose bavuze ko batunguwe n’icyemezo cya Minisitiri w’Urubyiruko wategetse ko Fresh Kid areka umuziki. Ibyo yakoze babigereranya no gutsikamira iterambere ry’umwana.

Depite Mwine yavuze ko nk’uhagarariye urubyiruko yababajwe cyane n’amagambo ya Minisitiri wasabye ko Fresh Kid abuzwa gukora umuziki akita ku ishuri gusa.

Yibukije Minisitiri ko Uganda ifite umubare munini w’abakene ndetse ko hari abagabo n’abagore batabasha kubona ikibatunga agasanga biteye ikimwaro kuba yashaka kuburizamo impano ya Fresh Kid urimo guharura inzira zimuganisha ku bukire.

Yagize ati “Rero, umwana nka Fresh Kid arimo gushaka inzira yacishamo impano ye ikamutunga n’umuryango we. Aka kazi dusanga ari keza cyane kandi turamushyigikiye.”

Adeke Ebaju yashimangiye ko nta cyaha na kimwe Fresh Kid yakoze. Yemeza ko kuba arimo gukoresha ubuhanzi bwe ashaka uburyo bwo kwiteza imbere nta tegeko na rimwe rimuhana.

Yagize ati “Ikindi kandi tuzi ko kwiga gusa atari byo bitegurira umuntu kuzagira ahazaza heza.”

Yashimangiye ko kuba Fresh Kid afite imyaka irindwi akaba akora umuziki ukunzwe muri Uganda, ngo abamufasha mu kazi bakwiye kwita ku buzima bwe ariko ntavutswe uburenganzira bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa