skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yavuze ku modoka yo mu bwoko bwa Toyota n’umurinzi yahawe ubwo yatorwaga mu bakobwa 20 bagomba guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane yatangaje ko nyuma yo kubona itike yo kwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019,abafana be bamukodeshereje imodoka ndetse n’umusore w’ibigango umufana yemera kumucungira umutekano ku buntu.

Sponsored Ad

Nkuko Mwiseneza Josiane yabitangarije IGIHE,abafana be bamuhaye iyi modoka n’abashakaga ko atongera kugenda n’amaguru aho yabonye Body Guard aza kumurinda,amufasha kumuhuza n’umuryango we nyuma y’uko abafana be bamwuzuyeho amaze kubona Pass imwerekeza muri boot camp.

Yagize ati “Nanjye nabonye imodoka nyigendamo ibindi ntabyo nzi, yarantwaye ingeza mu rugo. Gusa yaje nyuma y’uko abantu bari kunsagarira bagatuma ntisanzura baje rero bashaka kumpuza n’umuryango wanjye no kunkura muri abo bafana bari banyatatse banze kundekura. Buriya ni umuntu wavuze ati ‘atongera kugenda n’amaguru’ aritanga.”

Iyi modoka Mwiseneza Josiane yatashyemo n’umurinzi wo kumurikirana yamukuye kuri Expo Grounds i Gikondo imugeza aho asigaye acumbitse kwa musaza we utuye ku Ruyenzi.

Musaza wa Mwiseneza,Muhayimana Samuel , yavuze ko umurinzi wa B-KGL wamufashije ari uwamwikundiye akamubwira ko agiye kujya amuba hafi.

Yagize ati “Umurinzi we ni umuntu wamwikundiye, yanamuhamagaye bikiri mbere ati ‘njye ndagufana’ ndashaka ko nta muntu uzajya agutezaho akavuyo adatuma wigendera neza njye nguhaye umusanzu wo kugira ngo nzakubere umurinzi nk’uko mwabonye.”

Nibwo bwa mbere muri Miss Rwanda umukobwa wayitabiriye atahana n’umurinzi wa B-KGL kubera abafana,aka ni akandi gahigo Josiane yaciye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa