skol
fortebet

Abafana baguye mu kanu nyuma yo gushwana kwa Wizkid na Davido byari bizwi ko ari inshuti magara

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Abahanzi bakomeye cyane muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid ndetse na David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido bakomeje kujya mu makimbirane ari gutuma abakunzi b’umuziki wabo babibazaho kubera gushwana no gusubirana.

Sponsored Ad

Abafana baba bahanzi bafatwa nk’ibikomerezwa mu muziki w’Africa bakomeje kujya mu rujijo kubera kuba inshuti no gushwana bya hato na hato, aba bahanzi mu cyumweru gishize bumvikanye bashyigikirana ubwo hari ukutumvikana hagati ya Davido na Burna Boy bapfa ko umwe akomeye cyane undi akaba munsi y’undi, ni ugutandukana mu mitekerereze kwasunikiye Burna Boy kuvuga ko Davido kuvuga ko nawe nta mpano afite ahubwo ifitwe n’amafaranga.

Nyuma ya Wizkid kugaragara ashyigikira Davido bongeye kugaragara umwe anyuranya aho nta n’umwe ukiri gukurikira undi ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido niwe wabanje kuva mu rutonde rw’abakurikira Wizkid maze umuhanzi Wizkid nawe aza amukurikiye nawe aramwishyura bahita bareka gukurikirana gutyo.

Nta mpamvu n’imwe irameneyeka ituma aba bahanzi bakomeje gukimbirana no kuba inshuti mu bihe bitandukanye gusa ibinyamakuru bimwe na bimzwe bikeka ko ari uburyo bwo gucuruza ibihangano byabo ndetse no gukomeza kuvugwa mu itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa