Abafana barwaniye mu gitaramo cya Urban Boyz basumira Jay Polly ngo bamukubite –AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 3 July 2018 Yasuwe: 1443

Mu gitaramo cyateguwe na Munyeshyaka Claude cyagombaga kubera i Rwamagana hagaragaye kutumvinaka bituma abahanzi babarizwa mu itsinda rya Urban Boyz n’ aba Jay Polly bataririmba bitera abafana umujinya w’umuranduranzuzi badukira amacupa, intebe n’ ibindi barabishwanyaguza benda no gukubita Umuraperi Jay polly.

Iki ni igitaramo cyari giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2018 i Rwamagana ahazwi ku izina ryo kuri Nyakatsi cyangwa se kwa Avega.

Iki gitaramo cyagaragayemo akavuyo ko ku rwego cyari cyateguwe na Munyeshyaka Claude aho yari yatumiye Humble Jizzo na Nizzo bo muri Urban Boyz n’umuraperi Jay Polly ngo bataramire abakunzi b’umuziki bo muri Rwamagana. Byarangiye igitaramo kivuyemo imirwano.

Abari bishyuye amafaranga ngo bihere ijisho aba bahanzi baje guterwa umujinya no kutabona abahanzi bari bategereje.

Ku isaha ya saa tatu nibwo uwari umushyushya rugamba yageze imbere y’abafana abyinisha bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo karahava gusa bigeze mu ma saa tanu nibwo ibintu byatangiye guhinduka uwari umushyushya rugamba atangira gutukana bigaragara ko yasinze, yageze aho ava ku rubyiniro bigaragara ko ntacyo kuvuga agifite imbere y’ababarirwa hagati ya 400 na 600 bari bitabiriye iki gitaramo.

Uko amasaha yakomeje kwigira imbere niko uburakari mu bafana bwakomezaga kuzamuka maze bigeze ku isaha ya saa sita n’igice abitabiriye igitaramo batangira kugaragaza umujinya ari nabwo bamwe batangiye kwadukira intebe n’ibindi bikoresho barabimenagura imvururu ziratangira.

Mu byamenaguwe n’abafana harimo intebe,amacupa y’inzoga, amatara n’ibirahuri. Ibi babikoze bamaze guhabwa amakuru ko Urban Boyz yasubiye i Kigali itakibaririmbiye.

Abafana badukiriye intebe baravuna, amacupa baramenagura
Byageze aho bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bashaka gufata Jay Polly ngo bamukubite aza gukizwa n’abashinzwe umutekano w’ahabereye igitaramo. Nk’ uko abari bitabiriye iki gitaramo babitangarije ikinyamakuru kimwe cya hano mu Rwanda ngo babitewe nuko bishuye amafaranga ariko ntibabone abahanzi.

Humber Jizzo wo muri Urban boyz yemera ko ibi byabayeho ariko amakosa yose akaba yarakowe Munyeshyaka Claude wateguye igitaramo hanyuma akaza kwishyuza agahita yigendera atubahirije amasezerano bagiranye.


Uyu mukobwa yanze kubura byose atahana intebe

Yagize ati “Ikosa ntabwo rifite twebwe abahanzi kuko twageze i Rwamagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30), uwateguye igitaramo atujyana ahari bubere igitaramo tugezeyo atubwira ko abantu bakiri kuza ngo tureke baze turirirmbe nka saa yine, bigeze saa tanu turamushaka turamubura, tujya kumushaka i Rwamagana mu mujyi naho turamubura duhitamo gutaha tutaririmbye.”

Urban Boyz yari igihe gukorera iki gitaramo i Rwamagana ny’uma y’icyo baherutse gukorera i Musanze ndetse kikaba cyaritabiriwe n’abatari bake , ni mugihe kandi Jay Polly we asa n’utari kugaragara cyane muri muzika.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kibonke wasezeranye n’umukunzi we atwite inda nkuru yagize icyo...

Kobonke yemeye ko yasezeranye n’umugore we utwite inda nkuru ndetse avuga ko...
19 October 2018 Yasuwe: 3775 0

BIRAVUGWA:Tbb yaba yabonye undi muhanzi w’umuhanga usimbura Mc Tino mu...

Itsinda rikora umuziki mu Rwanda rizwi nka TBB biravugwa ko ryaba ryabonye...
19 October 2018 Yasuwe: 444 0

Imyaka ibaye 11 umwami w’injyana ya Reggae ku isi Lucky Dube yitabye Imana...

Kuri uyu wa 18 Ukwakira, hibukwa umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae,...
19 October 2018 Yasuwe: 837 0

Umuhanzi Rudeboy wahoze muri P-Square yageze i Kigali [AMAFOTO]

Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square yageze I Kigali aho aje kwifatanya...
19 October 2018 Yasuwe: 521 0

Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi...

Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni...
19 October 2018 Yasuwe: 1669 0

Miss Umutoniwase Anastasie yagize icyo avuga ku musore wavuzweho ko...

Miss Umutoniwase Anastasie yavuze ko umusore yashyize kuri instagram bamwe...
18 October 2018 Yasuwe: 2828 0