skol
fortebet

Abafana batumye Mc Tino asubira gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro kizaba ari icya mbere mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi,Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Mc Tino abafana bakomeje kumusaba ko bakumbuye ijwi rye kuri Radio bituma afata icyemezo cyo gusubirayo noneho mu kiganiro cy’imyidagaduro kizaba aricyo kiganiro cya mbere mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mc Tino umaze igihe atumvikana kuri Radio yongeye asubira gukora kuri Radio n’ubundi yakoragaho ya Royal Fm,aho agiye kuzanjya akora mu kiganiro cy’imyidagaduro kizajya kiba buri wa gatanu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru UMURYANGO Mc Tino yadutangarije ko abakunzi be aribo bagiye babimusaba kenshi ko bakumbuye ijwi rye kuri Radio,rero biba ngobwa ko yubahiriza ubusabe bwabo,aho yamaze kugirana amasezerano n’ubuyobozi bwa Royal Fm akaba ateganya gutangira kumvikana kuri Radio tariki 18 Mutarama mu kiganiro cy’imyidagaduro kizanjya gitangira saa moya kugeza saa sita z’ijoro.

Mu gukomeza Mc Tino yatubwiye ko ikiganiro agiye kuzanjya akora cyitwa ’Friday Night Live’,kikaba ari ikiganiro cy’imyidagaduro kizanjya kiba kigizwe n’imiziki myinshi amagambo make,aho ngo buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi azanjya agira umuhanzi atumira uwo abafana bazanjya baba batoye,yewe atibagiwe no kuzanjya atumira abafana muri Studio Live nkuko yakomeje abitangariza UMURYANGO.

Akandi gashya gahari muri iki kiganiro ngo ni uko azanjya aba ari kumwe n’UmuDj ushoboye wabigize umwuga uzanjya uba ari kuvanga umuziki uzanyura buri wese.

Asoza Mc Tino yashimishijwe cyane n’uburyo abantu bakiriye ukugaruka kwe kuri Radio nkuko bagiye babimugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye,ndetse akaba yashimiye n’abakunzi be uburyo bagiye kongera kubana mu kiganiro we ahamya ko kizaba aricyo kiganiro kizanjya kiba gishyushye mu gihugu cyose.

Ibitekerezo

  • Hhhhhhhhhhhhhhhhhhh ntawabimusabye wanjye ahubwo yasanze kuririmbi ataribintu bye kko ntabyo azi niyibere umunyamakuru

    @Martin Munezero rwose!!! ubu se koko nk’umunyamakuru utazi gutandukanya ibihekane "JYA" na "NJYA" abasha ate gutara inkuru yujuje ibisabwa??. Umuntu wize akora ikosa rimwe ahantu harenga 10??? Aba banyamakuru baradupfunyikira tukihangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa