skol
fortebet

Abagabo benshi barantereta!Hari uwanyatse ifoto nambaye ubusa-Ikiganiro na Nadia Nany[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uko umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga ugenda wiyongera ni nako n’abazizaho bagamije kureshya abakobwa n’abasore biyongera.

Sponsored Ad

Gusa kuri uyu munsi ndavuga gato ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo buborohera bwo gutereta abakobwa.

Ibi byemejwe na bamwe mu bakobwa bakira ubutumwa bwinshi ku munsi bw’abagabo cyangwa se abasore bifuza kwagura imipaka mu rukundo ariko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bagabwaho ibitero n’abagabo cyangwa se abasore waganiriye na Umuryango yavuze ko byeze,cyane cyane ku rubuga rwa Facebook.

Mu kiganiro Umutoniwase Nadia ukunda kwiyita Nany yagiranye n’umunyamakuru wa Umuryango,yamutangarije ko abasore n’abagabo bamaze kumwandikira ari benshi ndetse ko hari n’abamwandikira bagamije kumwaka amafoto yambaye ubusa.

Yagize ati” Hari abantu benshi banyandikira mbona bagamije ku ntereta nkabarya seen( Gusoma Message ntabasubize) bitewe nuko mba maze kumenya ikibagenza. Hari n’undi w’umunya asia wanyandikiye ansaba ifoto ndayimwoherereza arambwira ngo si iyo nshaka ndashaka ifoto wambaye ubusa, iyo message yanteye umujinya mpita nana mu blocka”.

Gusa Nadia akomeza avuga ko nubwo yahuye na bene abo bantu ariko ko hari n’abandi bahujwe n’imbuga nkoranyambaga nyuma bakaza no guhura bakaba inshuti.

Nadia yasoje agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga,abasaba kuzikoresha neza kuko iyo zikoreshejwe neza zibyara umusaruro cyane cyane ku rubyiruko,kandi ngo iyo zikoreshejwe nabi zishobora kwangiza byinshi.

REBA HASI IKIGANIRO TWAGIRANYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa