skol
fortebet

Abagera kuri 20 harimo n’abana nibo bantu bapfiriye mu gitaramo umuhanzi w’Umunyamerikakazi Ariana Grande yari yakoresheje ndetse hakomereka nabandi benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi Ariana Grande yahagaritse urugendo rw’ibitaramo yari kuzakorera mu bihugu bitandukanye ku Isi yise “The Dangerous Woman Tour” , Nyuma y’uko abagera kuri 22 barimo n’abana bapfaga kubera ibisasu byatewe ahaberaga iki gitaramo mu mujyi wa Manchester ubwo ni mu Bwomgereza. Ariana Grande , umunyamerikakazi wari umaze gutaramira abafana be bari mu mujyi wa Manchester.
Ahagana mu masaha ya saa yine z’ijoro, ahazwi nka Manchester Arena hari harangiye igitaramo abantu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi Ariana Grande yahagaritse urugendo rw’ibitaramo yari kuzakorera mu bihugu bitandukanye ku Isi yise “The Dangerous Woman Tour” , Nyuma y’uko abagera kuri 22 barimo n’abana bapfaga kubera ibisasu byatewe ahaberaga iki gitaramo mu mujyi wa Manchester ubwo ni mu Bwomgereza.

Ariana Grande , umunyamerikakazi wari umaze gutaramira abafana be bari mu mujyi wa Manchester.

Ahagana mu masaha ya saa yine z’ijoro, ahazwi nka Manchester Arena hari harangiye igitaramo abantu bitegura gutaha nibwo hahise haturika ibisasu byahitanye abatari bacye barimo n’abana b’abanyeshuli bari baje gufana uyu muhanzikazi Ariana Grande w’imyaka 23 y’amavuko.

Uyu munyamerikakazi Ariana Grande nyuma yo kubona ibyabaye yanditse kuri Twitter ye avuga ko atazi neza icyo yavuga, aha yagize ati “Mbivanye ku mutima, ndiseguye. Nta magambo mfite.” Ariana Grande yahise ahagarika urugendo rw’ibitaramo yise ‘The Dangerous Woman Tour’ yagombaga gukorera mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2017.

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State batangaje ko aribo bari inyuma y’iki gitero cyahitanye abagera kuri 22 abandi bagakomereka, gusa ariko polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 23 y’amavuko ucyekwaho guturitsa ibi bisasu nk’uko CBS yabitangaje.

Georgiana Callendar w’imyaka 18 witabye Imana aha yari kumwe na Ariana Grande yapfuye yaje kureba.

Saffie Rose Roussos umwana w’imyaka 8 y’amavuko gusa na Georgiana Callendar w’imyaka 18 ni bamwe mu bana bahise bemezwa ko basize umuzima bwabo muri iki gitero cyabereye I Manchester ho mu gihugu cy’Ubwongereza.

Saffie Rose Roussos umwana w’imyaka 8 y’amavuko gusa, mwarimu we yatangaje ko urupfu rwe rwamubabaje dore ko ngo yitondaga ari n’umuhanga mw’Ishuli akanakunda gusetsa bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa