skol
fortebet

Abagize Tuff Gangs ntibakozwa ibyo kujya muri Guma Guma ari nk’itsinda

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs ryakundishije benshi injyana ya Hip Hop ntibakozwa ibyo kujya muri Guma Guma nk’itsinda, Ni nyuma y’uko bongeye kwihuriza hamwe bikanemezwa n’uko bahise bashyira hanze indirimbo bahuriyemo bise For Someone.
Aba bombi bari bamaze igihe kigera ku myaka ibiri badacana uwaka; bamwe bisunze ikitwa Stone Church abandi biyita Tuff Gangs nshya. Kuri ubu bongeye gutahiriza umugozi umwe.
Bulldogg, Fireman, Green P na Jay Polly babwiye Isango Star ko bafiye (...)

Sponsored Ad

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs ryakundishije benshi injyana ya Hip Hop ntibakozwa ibyo kujya muri Guma Guma nk’itsinda, Ni nyuma y’uko bongeye kwihuriza hamwe bikanemezwa n’uko bahise bashyira hanze indirimbo bahuriyemo bise For Someone.

Aba bombi bari bamaze igihe kigera ku myaka ibiri badacana uwaka; bamwe bisunze ikitwa Stone Church abandi biyita Tuff Gangs nshya. Kuri ubu bongeye gutahiriza umugozi umwe.

Bulldogg, Fireman, Green P na Jay Polly babwiye Isango Star ko bafiye imishinga mu inzu zitunganya muzika kuburyo bidatinze, imizingo bashyizemo amajwi y’abo itangira kujya hanze.

N’ubwo bongeye kunga ubumwe ariko ntibakozwa ibyo kuba bajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’itsinda.Bose bahuriza ku kuba buri umwe yajyamo nk’umuhanzi ku giti cye.

Bulldog na Fireman bumvikanye bavugako batakwishimira icyemezo cyo kujya muri Guma Guma nk’itsinda.Ibi babishingira ku kuba barafashije Jay Polly waryegukanye muri 2014 nyamara agatangira kubicaho ubundi bakamwita ‘Kazungu’.

Aganira na Sunday Night , Bulldog ati”Aseka cyane… mu rwego rw’itsinda se ko bitashoboka namwe mubizi bitewe n’uburyo irushanwa riteye, ikiriho nicyo twakora cyatuma twongera kugaragara cyane muri muzika, niba wumva ko kujya muri iri rushanwa nk’itsinda bitashoboka, umuntu arwana no kuba yajyamo wenyine n’ubundi ntago bivuze ko kuba mu itsinda bizabuza abahanzi bari muri Tuff Gangs gukora ku giti cyabo.”

Fireman niyazuyaje yavuze ko bitewe n’uburyo irushanwa rigira impinduka buri mwaka ndetse n’amafaranga atangwa ari macye atabasha guhaza itsinda batarijyamo nka Tuff Gangs.

Ati”Iyo urebye uko ririya rushanwa riteye[amabwiriza ngenderwaho ahindagurika] n’amafaranga abamo, sintekereza ko nka Tuff Gangs byatworohera kujyamo.”

Kuri ubu Tuff Gangs rigizwe na Green P, Fireman, Bull Dogg na Jay Polly. Bivuze ko P Fla warihozemo mbere atarimo.

Jay Polly yumvikanye mu itangazamakuru amara impungenge avuga ko ritazongera gusenyuka kuko ubu bose bafite intumbero imwe ya “Business” mu gihe mbere ngo byari ubuvandimwe gusa.

Itsinda Tuff Gang ryarasubiranye

Iyi ndirimbo bise ‘For Some One’ yatunganyijwe na Nshuti Peter wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka “Producer Trackslayer” usanzwe ukorera muri Touch Record.

Ibitekerezo

  • Gusubirana cg kwongera gukorerahamwe kwa tuffgang nibyiza. Nkabafanaturabishimye rwose.

    - Arikose joypoly uburyarya bwamushizeho?

    - ubusambo bwokunyereza amafaranga ya tuffgang yabwihanye.?

    - nonese ukubamwaramufashije agatsindira irushamwa
    Rya ggss yatsinda ntagirenuwahanijana ahubwo akabitandukanyaho yabasabye imbabazi?.mubyukuri kongeraguhura gucyo turabyishimiye cyane,ariko jaypoly mumuhangehijisho nibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa