skol
fortebet

Abagore 3 bararwanira gusasira no gutamika Radio urembye bikomeye

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Radio wo mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na mugenzi we Weseal amaze iminsi ari muri koma nyuma yo gukubitwa bikomeye mu kabari akajyanwa kwa muganga ameze nabi,kuri ubu akaba yatangiye gutora agatege.
Ku wa 28 Mutarama, 2018 ikinyamakuru Bukedde cyasohoye inkuru ivuga ko aho uyu muhanzi arwariye hari gusimburana abagore bagera kuri batatu bose bashaka kumwitaho.Iki kinyamakuru kivuga ko baharwaniye buri wese avuga ko ariwe mugore wemewe Radio yashatse n’ubwo nta bukwe (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Radio wo mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na mugenzi we Weseal amaze iminsi ari muri koma nyuma yo gukubitwa bikomeye mu kabari akajyanwa kwa muganga ameze nabi,kuri ubu akaba yatangiye gutora agatege.

Ku wa 28 Mutarama, 2018 ikinyamakuru Bukedde cyasohoye inkuru ivuga ko aho uyu muhanzi arwariye hari gusimburana abagore bagera kuri batatu bose bashaka kumwitaho.Iki kinyamakuru kivuga ko baharwaniye buri wese avuga ko ariwe mugore wemewe Radio yashatse n’ubwo nta bukwe cyangwa irindi sezerano uyu muhanzi yigeze agira kugeza ubu.

Mu bavuzwe barimo kurwanira kurwaza Radio harimo umuhanziazi Liliane Mbabazi bafitanye abana ndetse n’umuzungu umaze iminsi akundana n’uyu muhanzi.Ngo uyu muzungu yari mu rukundo na Radio mu minsi ishize, bivugwa ko ariwe bari bafitanye imishinga yo kubana.

Amafaranga yakusanyijwe yo kuvuza Radio

Undi nawe utatangajwe amazina ni umugore wahamije ko yabyaranye na Radio abana 3 ariko ko bitigize bitangazwa mu itangazamakuru bitewe n’uko uyu muhanzi atabishakaga. Uyu mugore ari mu bitaro aho Radio arwariye yahamije ko ariwe ukwiye kumurwaza.

Umwe mu bari mu bitaro waganiriye n’iki kinyamakuru yatangaje ko aba bagore buri wese yacungaga undi ko yita kuri Radio akamubuza,ngo buri wese yashakaga kwerekana ko afitiye impuhwe uwo yita umugabo we wavuzwe ho kugira abana benshi mu gasozi.

Uwo muntu yanenze imyitwarire y’abagore ba Radio aho kumusengera no kumwitaho ahubwo bagatangira kurwana .Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi ko afite abana benshi agenda abyara hirya no hino ku buryo bagera 30.

Kugeza ubu agera kuri Miliyoni 75 y’amashilingi amaze gukusanwa kugirango uyu muhanzi avugwe amwe muri yo akaba yaratanzwe n’umuherwe witwa Bryan White watanze Miliyoni 25 aziha umuhanzi Chamilion nawe azishyikiriza nyina wa Radio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa