skol
fortebet

Abahanga muri Science batangaje urutonde rw’abakobwa b’ibyamamare bafite uburanga karemano kurusha abandi ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Umukobwa mwiza ku isi hagendewe ku bushakashatsi bwa siyansi burimo isura nziza,uko ibice by’umubiri bikoze,n’ibindi yabaye umunyamideli Bella Hadid w’imyaka 23 ukomoka muri Amerika.

Sponsored Ad

Bella Hadid wanze kwibagisha ngo yigire mwiza cyane,yatowe n’abahanga muri science ko ariwe uremwe neza kurusha ibindi byamamare ku isi.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yatsinze ibyamamare birimo Beyonze wa kabiri, Ariana Grande, Taylor Swift, Kate Moss, Scarlett Johansson, Natalie Portman,Katy Perry na Cara Delevingne.

Isabella Khair Hadid uzwi nka Bella Hadid yatsinze aya matora aho ngo yujuje ibisabwa byo kuremwa neza ku kigero cya 94 ku ijana mu gihe Beyonce wa kabiri yagize 92 ku ijana.

Ibi bipimo ngo byafashwe hagendewe ku buryo bw’Abagereki bwo gupima ubwiza hagendewe ku buryo bugaragara umuntu aremwemo n’ukuntu ibice by’umubiri we birimo amaso,amazuru,amatwi,n’ibindi biremwe [Golden Ratio of Beauty Phi rule].Aba bareba niba bidahengamye,atari binini cyane n’ibindi.

Umuganga watangaje uru rutonde yitwa Dr Julian De Silva, uyobora Centre for Advanced Facial Cosmetic and Plastic Surgery mu mujyi wa London.

Bella Hadid usanzwe ari umuvandimwe w’undi munyamideli witwa Gigi Hadid, yahoze ari umukunzi w’umuhanzi The Weeknd nyuma baza gutandukana.







Bella Hadid yaje imbere ya Beyonce ku rutonde rw’abakobwa beza baremwe neza

Ibitekerezo

  • UBWIZA (beauty) is relative.Biterwa n’abantu baguha amanota.Akenshi usanga uwo bita ko ari mwiza,benshi bavuga ko ari mubi.Gusa ku Mana,umuntu mwiza ni ukora ibyo Imana idusaba.Uwo niwe izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izamuzura ku munsi wa nyuma utari kure.Ubwiza turabuta,tugasaza,tugapfa.Aba beza tubona,ejo bazasaza hekugira uwongera kubareba,bibagirane.
    Ikindi kibabaje cyane,nuko akenshi abakobwa beza bajya mu busambanyi,kubera kwifuzwa n’abagabo benshi.Ibyo bizababuza ubuzima bw’iteka.Kwishimisha hanyuma ukazabura paradizo,ni ukugira ubwenge buke (lack of wisdom).Kuba umukristu nyakuri,bisaba kwigomwa,ugashaka Imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa