skol
fortebet

Abahanzi baciriweho umurongo mu itora rw’ abazajya muri PGGSS8

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi nyarwanda bari bakwiriye kujya muri PGGSS8 nubwo babuze amahirwe yo kujyamo barimo Oda Paccy ,The Same,Yverry.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 14 Werurwe nibwo mu Rwanda batoye abahanzi 10 bazitabira irushanwa ngaruka mwaka rya PGGSS ku nshuro ya 8 mu gihe bamwe bemeza ko hari abahanzi bakoze cyane kuri ubu batahabwaga amahirwe yo kujya mwirushanwa.
Oda Paccy Umuraperikazi Oda Paccy yaje ku rutonde rw’ abahanzikazi bakora injyana ya Hip Hop batabonye amahirwe yo kujya muri PGGSS8 (...)

Sponsored Ad

Abahanzi nyarwanda bari bakwiriye kujya muri PGGSS8 nubwo babuze amahirwe yo kujyamo barimo Oda Paccy ,The Same,Yverry.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 14 Werurwe nibwo mu Rwanda batoye abahanzi 10 bazitabira irushanwa ngaruka mwaka rya PGGSS ku nshuro ya 8 mu gihe bamwe bemeza ko hari abahanzi bakoze cyane kuri ubu batahabwaga amahirwe yo kujya mwirushanwa.

Oda Paccy

Umuraperikazi Oda Paccy yaje ku rutonde rw’ abahanzikazi bakora injyana ya Hip Hop batabonye amahirwe yo kujya muri PGGSS8 mu gihe benshi bahamyaga ko kubera ibikorwa bye ndetse byiyongeraho ku ndirimbo zakunzwe yakagombye kuba ari mu rutonde gusa byaje kurangira atabonetse mu bahanzi 10 bakomeje.

The same

The Same itsinda ry’ abahanzi 2 bakorera umuziki wabo mu Karere ka Rubavu bahabwaga amahirwe yo gukomeza muri PGGSS 8 gusa kubw’ amahirwe macye ntibyakunze ko bakomeza mu cyiciro cy’ amatsinda y’ abagabo aho bari bahanganye na Active ndetse na Just Family.

Yverry

Yverry umuhanzi ukora injyana ya Rnb nawe yagarutse mu majwi ya benshi ko yarakwiye kujya muri PGGSS 8 kubera ibikorwa bye yakoze mu mwaka yashyize ndetse bikaba byarakunzwe. Twakwibutsa ko uyu muhanzi yarahatanye na Christopher ndetse na Bruce Melody.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa