skol
fortebet

Abahanzi bakomeye batumiwe gususurutsa abanyarwanda muri East Afriacan Party

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Ku nshuro ya cumi igitaramo mbatura mugabo kizwi nka East African Party cyongeye gutegurirwa abanyarwanda hagamijwe kwifurizanya iminsi mikuru no gusoza umwaka neza, aho n’abahanzi bazatarama bamaze gutangazwa.
Abahanzi baturutse hanze y’igihugu cy’u Rwanda batumiwe muri East African Party ni; Ali Kiba uri ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba no mu bahanzi bubashywe kubera ibihangano bye, Sheebah Karungi wabyinye mu kabari akaza kuba icyamamare akaba (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ya cumi igitaramo mbatura mugabo kizwi nka East African Party cyongeye gutegurirwa abanyarwanda hagamijwe kwifurizanya iminsi mikuru no gusoza umwaka neza, aho n’abahanzi bazatarama bamaze gutangazwa.

Abahanzi baturutse hanze y’igihugu cy’u Rwanda batumiwe muri East African Party ni; Ali Kiba uri ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba no mu bahanzi bubashywe kubera ibihangano bye, Sheebah Karungi wabyinye mu kabari akaza kuba icyamamare akaba akomoka muri Uganda nawe yashyizwe kuri uru rutonde,

Mu bakora muzika baturuka mu Rwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry’abaraperi bane bahagaze bwuma mu njya ya Hip Hop barimo Jay Polly, Bull Dogg, Green P ndetse na Fireman. Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravan nabo bashyizwe kuri uru rutonde mu bazataramira abanyarwanda.

Ali Kiba, Tuff Gang na Sheebah Karungi bari ku rutonde rw’abatumiwe

Iki gitaramo kizaba tariki 1 Mutarama 2018 i Remera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro.Kwinjira ni ibihumbi bitanu(5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw).

Umwaka ushize wa 2016, abanyarwanda bataramiwe n’umuhanzi The Ben nyuma y’imyaka irindwi adakandagira mu Rwanda.Uyu muhanzi yakoze uko ashoboye yerekana ko yari anyotewe n’abakunzi be.

East African Party yagarutse...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa