skol
fortebet

‘Abahanzi bamamaye muri Afurika ntabwo barusha The Ben kuririmba:’ Tom Close

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi, ubifatanya no kuvura Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close ahamya ko abahanzi b’ ibyamamare muri Afurika, batarusha Mugisha Benjamin ‘The Ben’ kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi bwo kwamamaza ibihangano byabo.
Iyi ngingo Tom Close ayizamuye mu gihe abakunzi b’ umuziki nyarwanda n’ abandi barajwe ishinga n’ iterambere rya muzika nyarwanda badasiba kwibaza impamvu muzika itamenyekanya ku rwego Afurika.
Tom Close n’ umuhanzi uzi The Ben batangiranye muzika, bagakurana avuga ko afite (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi, ubifatanya no kuvura Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close ahamya ko abahanzi b’ ibyamamare muri Afurika, batarusha Mugisha Benjamin ‘The Ben’ kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi bwo kwamamaza ibihangano byabo.

Iyi ngingo Tom Close ayizamuye mu gihe abakunzi b’ umuziki nyarwanda n’ abandi barajwe ishinga n’ iterambere rya muzika nyarwanda badasiba kwibaza impamvu muzika itamenyekanya ku rwego Afurika.

Tom Close n’ umuhanzi uzi The Ben batangiranye muzika, bagakurana avuga ko afite ubuhanga mu kuririmba. Akagira n’ ijwi ryiza.

Tom Close yahamije ko The Ben ari umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite

Yagize ati “The Ben ni umuhanga, afite ubuhanga mu kuririmba mpamya ko n’abandi bahanzi bo muri Afurika bazamutse cyane mu muziki, batamurusha kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi”

Umuhanzi Tom Close ashimangira ko The Ben aramutse abonye ubushobozi buhagije na we umuziki we wakwamamara muri Afurika yose.

Byumwihariko Tom avuga ko yishimiye ukuntu The Ben yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku ya 1 Mutarama 2017, .

Ati“Nabonye igitaramo cyaragenze neza cyane. The Ben yerekanye ko ari umuhanzi w’umuhanga kandi ushoboye”.

Tom Close aganira na Imvaho yagiriye inama abategura ibitaramo, ngo bajye babitegura neza nk’icya The Ben.

“Igitaramo The Ben yakoze cyari giteguye neza mu buryo bushoboka. Hagiye hategurwa ibitaramo kuriya mpamya ko byajya birushaho kuba byiza”.

Ibyo Tom Close ahugiyemo mu muziki

Muri iyi minsi Tom Close yavuze ko arimo gutegura amashusho y’indirimbo ye yitwa “Ferrari” izaba iri kuri Alubumu ye ya “7” azamurika muri uyu mwaka, ikazaba ikubiyeho indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Malaika murinzi”, “Nijaribu”,“Uramutse wemeye” n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa