startimes

Abahanzi bari bwitabire igitaramo cyo kwibohora hari ubutumwa burebure bagiye bagenera abakunzi babo n’abanyarwanda muri rusange

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 4 July 2019 Yasuwe: 1038

Mu gihe u Rwanda n’inshuti z’ u Rwanda barikwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25 , abahanzi n’abaririmbyi batandukanye barza gutaramira abanyarwanda kuri uyu munsi,hari ubutumwa bageneye ababakurikira n’abakunzi babo.



Mariya Yohana, ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye “Insinzi” irata ubutwari bw’ingabo z’igihugu, avuga ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibohora ku nshuro ya 25, abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakwiriye kwigira ku bandi bari mu kigero cyabo bafashe iya mbere mu kubuhora igihugu cyabo.

“Urubyiruko rumenye amateka y’uko u Rwanda rwabohowe n’urubyiruko kubera ubwitange bwo gukunda igihugu. Ndasaba urubyiruko gukunda iguhugu babe banakwitangira igihugu cyabo, kugira ngo agahinda k’ubuhunzi ntikazongere kubaho ukundi.Kwibohora bibe isomo kuri buri wese, kuko ukunda iwabo agomba gusigasira ibyagezweho akabirinda ikibi icyo ari cyo cyose”.

Umuraperi Emmery Gatsinzi uzwi cyane nka Riderman , umuhanzi uririmba ijyana ya Hiphop ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu mu gitaramo cyo kwibohora 25.
We asaba urubyiruko ko rugomba kurangwa n’umutima wo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho.

“Kwibohora ni byiza, urubyiruko ntirugahe umwanya mwinshi abashaka kubashora mu bibi, ahubwo ruharanire gusigasira ibyiza byagezweho runabungabunga ubusugire bw’igihugu, bitandukanya n’abashaka kwangiza ibyagezweho”.

Ruhumuriza James wamenyekanye ku mazina ya King James mu muziki nawe ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo Kwibohora 25.

Mu kwitegura ibirori byo kwibohara, King James asaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu mwaka 1994.

“Ni byiza kuba buri muntu wese abasha kuba yagira ijambo, twaribohoye. Hari ibyagezweho kandi hari n’ababikoze, rero urubyiruko ubu ni uruhare rwacu kubibungabunga no kubirinda umwanzi wese washaka kubihungabanya”.

Bruce Melodie nawe arasaba urubyiruko kudatwarwa n’ikoranabuhanga cyangwa ibindi biva ahandi, ngo birengagize gusigasira ibyiza bagezeho.

“Nyuma y’uko hari abitanze bakabohora igihugu cy’u Rwanda, hari byinshi twagezeho, ni ngombwa rero ko nkatwe urubyiruko twakagize uruhare mu gusigasira ibyiza byagezweho”.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Imitamenwa’ irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda mu kubohora igihugu, Umuhanzikazi Clarisse Karasira, wamenyekanye mu ndirimbo zirata umuco nyarwanda, mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku inshuro ya 25, kuri we asanga ari uruhare rw’abahanzi kurata ibigwi by’ingabo zabohoye u Rwanda.

“Abanyarwanda bakwiye kujya buri gihe bazirikana intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubohoza igihugu, ndetse n’abakomeje gusigasira ubusugire bw’igihugu burangwa n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere rusange. Abanyarwanda bakwiriye gushyira imbaraga mu gukomeza kubaka igihugu”.

Iki gitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 25 kiraba uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga kikaba kiribube kirimo abahanzi nyarwanda batandukanye barimo; Riderman, Muyango, Mariya Yohana, Sgt. Robert, Bruce Melodie, King James, Charly na Nina, Buravan, Clarissa Karasira, Nsengiyumva, ndetse bikaba bivugwa ko hari n’umuhanzi uraturuka mu karere u Rwanda Ruherereyemo ariko kugeza utaramenyekana.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto bivugwa ko nari nambaye ubusa sinzi uko yagiye hanze! Kecapu wo muri...

Mukayizeri Djalia wamamaye nka Kecapu muri cinema nyarwanda numwe...
1 July 2020 Yasuwe: 5686 0

Dr. Kizza Besigye yatangaje ko ba ‘local defense’ ari babi cyane kurusha...

Dr. Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda,...
1 July 2020 Yasuwe: 1073 0

Diamond Platnumz yaburiye abagore bavuga ko baryamanye nawe...

Umuyobozi wa WCB akaba n’umuririmbyi Diamond Platnumz yaburiye uruhererekane...
30 June 2020 Yasuwe: 3041 0

Alpha Rwirangira yateye umugongo Miss Uwingabire Esther babyaranye none...

Umuhanzi Alpha Rwirangira nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther...
29 June 2020 Yasuwe: 13755 1

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller yavuze amagambo ateye agahinda[AMAFOTO]

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020, Hope Nigihozo yizihije isabukuru...
29 June 2020 Yasuwe: 4025 0

Akothee yibasiye abazitabira umuhango wo kumushyingura

Umuhanzikazi wo muri Kenya Esther Akoth uzwi ku izina rya Akothee kandi...
26 June 2020 Yasuwe: 2104 0