skol
fortebet

Abahanzi bo hanze bahejwe umuziki w’ u Rwanda watera imbere –King James

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James ahamya ko Abanyarwanda baramutse bakunze umuziki wabo kurusha uwo hanze iterambere ry’umuziki nyarwanda rizamuka kuko ibyo byamamare byo hanze bidaha umwanya umuziki nyarwanda .
Ibi yabitangaje ubwo yabazwaga icyakorwa kugirango umuziki w’ u Rwanda uve ku rwego uruho ufata indi ntera aho yasubije ko abanyarwanda bagikunda umuziki w’ ibindi bihugu mu gihe bagera mu Rwanda bagahamya ko ntamuhanzi n’ umwe bazi kandi mu hari abahanzi bakoze ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James ahamya ko Abanyarwanda baramutse bakunze umuziki wabo kurusha uwo hanze iterambere ry’umuziki nyarwanda rizamuka kuko ibyo byamamare byo hanze bidaha umwanya umuziki nyarwanda .

Ibi yabitangaje ubwo yabazwaga icyakorwa kugirango umuziki w’ u Rwanda uve ku rwego uruho ufata indi ntera aho yasubije ko abanyarwanda bagikunda umuziki w’ ibindi bihugu mu gihe bagera mu Rwanda bagahamya ko ntamuhanzi n’ umwe bazi kandi mu hari abahanzi bakoze ndetse bafite impano yavuze ko bitagakwiye ko twita ku bihangano byabo cyane kuko natwe dukenye iterambere nabo bakumva ibihangano byacu .

Yagize ati “Tuzi abo bahanzi bo hanze kuko twabahaye umwanya wo kumva no gukunda ibyabo, nta mahirwe dufite ko abo bo hanze bo baduha umwanya bakumva ibyacu ariko kuko nabo baziko turi abahanga ntibabikora. Aba bantu duturanye mbabwije ukuri ntabwo baturusha ubuhanga ahubwo tubaha umwanya ariko bo batwima umwanya wo kwinjira iwabo kuko bazi ubuhanga bwacu.”

King James abitangaje nyuma yuko mu Rwanda hamaze iminsi habera ibitaramo byatumiwemo abahanzi b’abanyamahanga cyane kandi bikitabirwa ku rwego rwo hejuru kurusha ibyaba hano mu Rwanda asaba abanyarwanda gukunda ibihangano by’abahanzi babo, abanyamakuru, aba Djs n’abandi guha umwanya kubiha umwanya uhagije mu gihe babikina mu Rwanda , Ibibizatanga ishusho ku banyamahanga ko abanyarwanda bakunda ibyabo.

Ibitekerezo

  • hahahahhahahahahha birasekeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa