skol
fortebet

Abahanzi Nyarwanda bagiye kuzajya bagurizwa akayabo k’amafaranga binyuze mu kiswe Sureshot Promotions[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rwanda haje kompanyi igiye kuzajya ifasha abahanzi nyarwanda kumenyekanisha ibihangano byabo mu mahanga ndetse ikazajya inabaguriza amafaranga bazajya bishyura mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Umusore w’umunyarwanda umaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda uzwi nka Rwema Prince,yatangaje ko batangije Company nshya igiye kuzajya ifasha abahanzi nyarwanda kumenyekanisha ibihangano byabo mu bindi bihugu bitandukanye,aho biteguye no kuba baguriza amafaranga umuhanzi mu gihe afite indirimbo yaheze muri Studio yarabuze amafaranga yo kuyishyura.

Prince yagize ati "Niba umuhanzi afite indirimbo iri muri Studio ariko adafite amafaranga yo kuyishyura,aratugana akaduha Project yetukayigenera amafaranga tuyiha ubundi iyo tumuhaye urugero nka miliyoni icumi ngo akore audio na Video ayo mafaranga ayasubiza mu gihe cy’imyaka ibiri".

Abajijwe abagize iyi Company,yavuze ko ’Sureshot Promotions’ itagizwe n’abantu ahubwo ari Company zitandukanye zafatanyijwe zivamo imwe ariyo bise ’Sureshot Promotions’.

Ati "Ntabwo ari abantu ni Companies zafatanyijwe zivamo Company imwe ariko nizo ziguma zikora mu bihugu zigiye zibarizwamo,arizo The Man Entertainment yo muri Canada,Kinduelo Event’s yo muri DRC,La Entertainment yo mu Bufaransa na Young Gentleman Entertainment yo mu Rwanda ari nayo nkuriye".

Rwema Prince ukoresha amazina ya rwemaprince250 ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram,yabajijwe uko igitekerezo cyo gukora iyi Company avuga impamvu yabimuteye ari batumira abahanzi b’abanyamahanga mu Rwanda ugasanga bari kurusha izina abanyarwanda.

Yagize ati "Nkuko bisanzwe dutumira abanyamahanga hano mu Rwanda bakaza ugasanga bari kurusha izina abahanzi b’abanyarwanda,mbese international artists event’s zikaba successful than Rwanda shows kandi urabizi ntabwo tuzakomeza gukoresha abanyamahanga,so twaravuze why can’t we develop abahanzi bacu tukabahuriza ahantu hamwe tubashe kubashakira isoko Wordwide kuko icyo gihe Riderman namara kugafata muri Uganda,Congo,Kenya mbese Africa Event managers bazakenera kubaha event’s nyinshi kurusha izo bakoraga".

Iyi Project ikaba yaraganiweho n’abantu bagera ku icumi barimo abanyarwanda bane b’abashoramari n’abanyamahanga batandatu.

Ibitekerezo

  • Nababwira iki mutangire mubikirize. Nyuma y’imyaka ibiri bose bazaba babyinira muri USA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa