skol
fortebet

Abahanzi Radio na Weasel baburiwe irengero nyuma yo kumenya ko bashakishwa

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

skol

Radio na Weasel,abahanzi bo gihugu cya Uganda bagize itsinda ryitwa Goodlife bari gushakishwa uruhindu aho kuri ubu bashyiriweho impapuro zibata muri yombi nyuma y’aho banze kwitaba urukiko inshuro eshatu zose mu kirego gifitanye isano n’urupfu rwa AK47. Ubusanzwe aba bahanzi bakunze kuvugwa cyane mu makimbirane n’abajyanama babo ndetse baherukaga kwirukana uwitwa Chagga gusa ntihamenyekanye impamvu ibyihishe inyuma.Nyuma y’aho Radio na Weasel banze kwitaba urukiko inshuro eshatu mu kirego cya (...)

Sponsored Ad

Radio na Weasel,abahanzi bo gihugu cya Uganda bagize itsinda ryitwa Goodlife bari gushakishwa uruhindu aho kuri ubu bashyiriweho impapuro zibata muri yombi nyuma y’aho banze kwitaba urukiko inshuro eshatu zose mu kirego gifitanye isano n’urupfu rwa AK47.

Ubusanzwe aba bahanzi bakunze kuvugwa cyane mu makimbirane n’abajyanama babo ndetse baherukaga kwirukana uwitwa Chagga gusa ntihamenyekanye impamvu ibyihishe inyuma.Nyuma y’aho Radio na Weasel banze kwitaba urukiko inshuro eshatu mu kirego cya Jeff Kiwanuka bashyiriweho impapuro zibata muri yombi.Nk’uko New Vision ibitangaza ngo Umucamanza Mukuru mu rukiko rwa Makindye, Juliet Nakitende, yashyizeho izo mpapuro ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 19 Gicurasi 2017, nyuma yo kwanga kwitaba urukiko inshuro eshatu.

Guhera mu mwaka ushize nibwo Radio&Weasel barezwe mu rukiko na Jeff Kiwanuka wahoze areberera inyungu zabo mu by’umuziki nyuma y’uko aba baririmbyi bashyize Video ngufi kuri Facebook bavuga ko bafite ibimenyetso simusiga ko Jeff Kiwanuka akoresha amarozi ndetse ko imbaraga zose afite azivana mu bapfumu. Icyo Radio yavuze ko Jeff atanga ubuzima bwa benshi bagapfa ashakisha icyatuma yamamara anabona amafaranga.Ubwo bakomeje bemeza ko ari na we wivuganye umuvandimwe wabo AK47 witabye Imana,Ku buryo butunguranye kuwa 17 Werurwe 2015.N’ubwo ibyavuzwe na Polisi byemezaga ko nyakwigendera yapfuye akubise umutwe hasi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho aba bahanzi baherereye, dore ko nta n’indirimbo nshya baherukaga gushyira, ahagaragara gusa bikaba byitezwe ko isaha ku isaha bashobora gutabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa