skol
fortebet

Abahatanira Miss World biyerekanye mu mihanda buri wese ari mu mwambaro gakondo(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bari mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampiga w’Isi wa 2017 arikubera mu Bushinwa, bakoze imyiyereko buri wese yerekana imyambarire yo mu muco gakondo w’iwabo.
Miss Iradukunda na bagenzi be bakoze imyiyereko yiswe ‘Chimelong Parade’ aho buri mukobwa yiyerekanye mu mwambaro ugaragaza akarango k’umuco wi wabo mu bijyanye no kurimba hanyuma bazenguruka mu mihanda ya Huangshan.
Iyi myiyereko bayikoze bagabanyije mu matsinda hashingiwe ku migabane Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, u (...)

Sponsored Ad

Abakobwa bari mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampiga w’Isi wa 2017 arikubera mu Bushinwa, bakoze imyiyereko buri wese yerekana imyambarire yo mu muco gakondo w’iwabo.

Miss Iradukunda na bagenzi be bakoze imyiyereko yiswe ‘Chimelong Parade’ aho buri mukobwa yiyerekanye mu mwambaro ugaragaza akarango k’umuco wi wabo mu bijyanye no kurimba hanyuma bazenguruka mu mihanda ya Huangshan.

Iyi myiyereko bayikoze bagabanyije mu matsinda hashingiwe ku migabane Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, u Burayi, Oceania na Aziya ndetse na Afurika. Aba bakobwa bakoze urugendo rureshya n’ibirometero bitatu, bari baherekejwe n’abahanzi bo mu Bushinwa bacurangaga umuziki ndetse n’abahanga mu kugorora ingingo.

Mu mafoto Miss World yashyize hanze Iradukunda Elsa waserukiye u Rwanda ntagaragaramo gusa muri video yafashwe ubwo aba bakobwa biyerekanaga bigaragara ko yari yambaye umukenyero wiganjemo amabara azwi mu ibendera ry’igihugu.

Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko ubu hagezweho icyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa biciye mu gikorwa cyitwa ‘Head to Head Challenge’.

Abakurikirana irushanwa batangiye gutora ndetse aya majwi azashingirwaho mu guhitamo abazahabwa amahirwe yo kubonekamo 40 ba mbere bazatoranywamo Miss World.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa