Abakinnyi batanu ba filime nyarwanda bakuze ariko batigeze bashaka
Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018
Abakinnyi batanu ba filime nyarwanda bakuze ariko batigeze bashaka. Ese byaba biterwa n’ amakuru amaze iminsi avuga ko uruganda rwa filime mu Rwanda rusigaye rukorera mu bihombo kubera ko kuri buri gasanteri hasigaye hari DJ utanga filime kuri furashi na memorikadi? Gusa umuntu ntiyabura kwibaza impamvu batarongoye mu myaka yashize kuko uru ruganda rwabonaga inyungu nyinshi nk’ uko bamwe muri bo babyemeza.
Abakinnyi ba filime nyarwanda benshi bakuze ariko badafite abagore barimo Samusure (...)
Abakinnyi batanu ba filime nyarwanda bakuze ariko batigeze bashaka. Ese byaba biterwa n’ amakuru amaze iminsi avuga ko uruganda rwa filime mu Rwanda rusigaye rukorera mu bihombo kubera ko kuri buri gasanteri hasigaye hari DJ utanga filime kuri furashi na memorikadi? Gusa umuntu ntiyabura kwibaza impamvu batarongoye mu myaka yashize kuko uru ruganda rwabonaga inyungu nyinshi nk’ uko bamwe muri bo babyemeza.
Abakinnyi ba filime nyarwanda benshi bakuze ariko badafite abagore barimo Samusure ,Rwasa , Gratien , Celestin.
1.Nsanzamahoro Dennis
Bidashidikanwaho uyu ni icyamamare mu Rwanda kubera impano idasanzwe afite mu gukina no kuyobora filime. Imwe muzo yakinnye yanamugize uwo ariwe yitwa RWASA ari nako aba yiswe muri filime. Ibirenze ibindi kandi yigeze no kubaho umunyamakuru. Mu bigaragara arasa naho akuze ariko aracyari ingaragu.
2.Niyitegeka Gratien
Niyitegeka wamenyekanye nka Seburikoko kubera filime akina akanayiyobora ifite iryo zina akina nk’ umusaza w’amanyanga menshi ari nayo yamugize umusitari cyane kuko iyo filime y’ uruhererekane ibonwa na abantu benshi cyane kuko inaca kuri televisiyo y’ igihugu.
3.Celestin Clestin.
Uyu nawe ni umwe mu bagabo bakina filime kandi w’ icyamamare kuko yakinnye filime zamenyekanye cyane, imwe muri zo yiswe SERWAKIRA aho akinamo yitwa NKAKA. Uyu mugabo afite imyaka 41 ariko aracyari ingaragu gusa yigeze gutandukanaho numugore.
4.Kalisa Ernest
Kalisa yubatse zina rye muri filime yamenyekanye cyane ya Kanyombya ariko azwi ku izina rya Samusure aza no kumenyekana cyane muri filime yikimenyabose y’ uruhererekane ya SEBURIKOKO azwi nka Rulinda ariko abamubona bamubona nkaho akuze kandi niko kuri gusa nawe ntarashinga urugo ariko afite abana.
5.Irunga Rongin
Uyu yakinnye muri filime nyinshi ariko benshi bamumenye yitwa CATHERINE. Abamubona bakeka ko yaba ashaje bitewe nuko bamubonana uruhara ndetse nimvi nyinshi mu mutwe ndetse no mu bwanwa ariko icyo wamenya nuko atarashaka umugore.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *