skol
fortebet

Abakobwa 17 basigaye muri Miss Rwanda basuye umudugudu wa Impinganzima n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze guhabwa akazina k’Intwaza[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Abakobwa 17 basigaye muri Miss Rwanda 2019 basuye umudugudu wa ‘Impinganzima n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa akazina k “Intwaza” umudugudu uherereye mu Karere ka Bugesera.

Sponsored Ad

Aba bakobwa uko ari 17 n’aba baherekeje basuye aba babyeyi babashyiriye bimwe mu bikoresho ndetse n’ibiribwa banasangira ifunguro rya mu gitondo.

Abo bakobwa basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iri cumbi basobanuriwe ko kubaka aya macumbi hari gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Uru rugo rw’amasaziro rugizwe n’inzu enye zituwemo n’Intwaza 80, aho buri imwe irimo abantu 20. Rufite inzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, inzu y’ubucuruzi n’ivuriro.

Uyu mudugudu watashwe na Madamu Jeannette Kagame muri Nyakanga 2018. Yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club, yuzura itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 hari buvemo undi mukobwa urakurikira Umurungi Sandrine waraye asezerewe.





















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa