skol
fortebet

Abakobwa 20 bari mu mwiherero wo gushaka uzaba Miss Rwanda 2021 bapimwe kugirango barebe uko ubuzima bwabo buhagaze[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Abakobwa 20 bari mu mwiherero wo gushaka uzaba Miss Rwanda 2021 bapimwe kugirango barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Sponsored Ad

Aba bakobwa uko ari 20 bari muri Hotel iherereye i Nyamata, aho bazava hamenyekanye Miss Rwanda.

Kuri iki cyumweru taliki 7 Werurwe bapimwe indwara zandura nizitandura nkuko byatangajwe n’abategura Miss Rwanda.

Bagize bati”Ku munsi wa mbere w’umwiherero, abakobwa 20 babonye PASS yo guhatanira ikamba rya #MissRwanda2021 basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye. Kugira ubuzima bwiza ni intego dushyira imbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.“

Ku wa 06 Werurwe 2021 abakobwa 20 ni bo batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, mu gushaka uzambikwa iri kamba rifitwe na Nishimwe Naomie urimaranye umwaka.

Abakobwa 2 bakomeje binyuze ku matora yo kuri Internet no kuri SMS ni Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali watowe ku mwanya wa mbere na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba wabaye uwa kabiri.

Abandi bakomeje ni Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Lalissa,Musana Teta Hense,Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Chryssie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju, Akaliza Hope, Akaliza Amanda.

Urutonde rw’abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda:

No 11. Kabagema Laila: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza ya ‘Medical University of Warsaw’ muri Pologne aho akurikirana ibijyanye n’Ubuganga.

No 10. Ishimwe Sonia: Uyu mukobwa w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima.

No 9. Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya INES Ruhengeri mu bijyanye na ‘Applied Economics’.

No 34. Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga ‘Marketing’ mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda.

No 35. Uwase Phionah: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Kigali, mu bijyanye na ‘Business Marketing’.

No 32. Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yasoje ayisumbuye muri Martyrs Secondary School aho yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

No 27. Umutesi Lea: Afite imyaka 22, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Gatatu w’Ubukerarugendo muri UTB.

No 28. Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya ‘Customs and Tax Operations’.

No 29. Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yasoje kwiga ‘Ubugeni’ ku Nyundo.

No 12. Karera Chryssie: Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Environmental Planning’.

No 13. Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi.

No 14. Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.

No 18. Musana Teta Hense: Imyaka ye ni 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare.

No 19. Musango Nathalie: Afite imyaka 22, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Kabiri muri Davis College Akilah Campus muri ‘Business Management and Enterpreneurship.

No 23. Teta Lalissa: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Public administration and local governance.’

No 1. Akaliza Amanda: Ni umukobwa w’imyaka 24 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

No 2. Akeza Grace: Ni umukobwa w’imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Glory Secondary School aho yize ‘Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi’.

No 5. Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya ‘UTB’ aho akurikirana ibijyanye na ‘Business Management’.

No 6.Ingabire Esther: Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri APRED Ndera aho yakurikiye Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

No 7. Ingabire Grace: Ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

No 3. Akaliza Hope: Afite imyaka 20, akaba umwe mu bahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Procurement’.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa