skol
fortebet

Abakobwa 6 barimo n’umunyarwandakazi basenye urugo Diamond yubakanye na Zari imyaka 4

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihijwe kuwa 14 Gashyantare,2018 ntiwahiriye Diamond Platnumz kuko aribwo umugore we Zari The Lady Boss yeruye ko atandukanye nawe nyuma y’igihe kinini yumva inkuru z’uko amuca inyuma ariko akabyirengagiza, yasobanuye ko yari arambiwe kubana n’umugabo utabasha guhangana n’irari ry’umubiri we akadukira n’abandi bagore.
Uyu mugore w’umunyamafaranga akaba n’umunyamideli ukomeye wavukiye muri Uganda, mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare yanditse kuri instagram agerageza (...)

Sponsored Ad

Umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihijwe kuwa 14 Gashyantare,2018 ntiwahiriye Diamond Platnumz kuko aribwo umugore we Zari The Lady Boss yeruye ko atandukanye nawe nyuma y’igihe kinini yumva inkuru z’uko amuca inyuma ariko akabyirengagiza, yasobanuye ko yari arambiwe kubana n’umugabo utabasha guhangana n’irari ry’umubiri we akadukira n’abandi bagore.

Uyu mugore w’umunyamafaranga akaba n’umunyamideli ukomeye wavukiye muri Uganda, mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare yanditse kuri instagram agerageza kwikomeza avuga ko yazinutswe burundu urukundo rwa Diamond umubangikanya n’abandi bagore nk’ aho biteye ishema.

Yashinje mu buryo bweruye Diamond babyaranye abana babiri kumuca inyuma. Avuga ko byinshi mu byanditswe mu binyamakuru bigasakazwa no ku mbuga nkoranyambaga byabaga bifitiwe gihamya ariko agakomeza kubirenza ingohe kugira ngo yubake ariko ngo byaranze ashengurwa n’agahinda amaranye imyaka ine yubakanye n’uyu muhanzi ukomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bishyira hanze bamwe mu bakobwa batanze ubuhamya bemeza ko baryamanye na Diamond ndetse na nyirubwite hari bamwe yagiye yemera ko bahuriye mu buriri bumwe hari n’ababyaye,ingingo yakunze gushegesha bikomeye uyu muhanzi ubwo yabaga ari mu kiganiro n’itangazamakuru.


1.Umunyamideli Hamisa Mobetto

Uyu mukobwa ibye ntibirasobanuka neza kuko n’ubu akiri mu nkiko aburana na Diamond ngo amuhe indezo y’umwana babyaranye kandi yemera.Uyu yatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2017 ubwo yatangazaga ko yabyaranye na Diamond. Hamisa yahoraga ashwana na mukeba we bigateza umwaka utari mwiza mu rugo rwa Diamond, yakunze gushyira no gutonganira ku mbuga nkoranyambaga na Zari w’abana batanu.

2. Irene ntiyavuzwe cyane

Hari amakuru yagiye avugwa ko Irene na Diamond bigeze guhurira muri Afurika y’Epfo,ngo umubano wabo waje gukomera ubwo uyu mukobwa yakoreshwaga bwa mbere mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Rayvanny.

3. Umunyarwandakazi Shaddy Boo w’abana babiri

Uyu mugore watandukanye n’umugabo we Meddy Saleh yagiye avugwa rwihishwa kuba mu rukundo na Diamond n’ubwo atakunze kubivugaho cyane, ibinyamakuru byo muri Tanzania byo bakunze kwandika bishimangira ko aba bombi bahuza mu mugirire.Ibi byakomeje gushimangirwa n’amwe mu mafoto yagiye agaragaza Shadia Mbabazi [Shaddy Boo] yicaranye na Diamond mu birori by’isabukuru aho kuba kumwe n’umugore we Zari.

Ubwo aheruka mu Rwanda Diamond mu rugendo yasobanuye ko yari yaje kwamamaza ibikorwa bye by’ubucuruzi, hari amakuru yavuzwe ko Shaddy Boo yaba yarabonanye n’uyu muhanzi mu ibanga rikomeye hashingiwe ku bimenyetso byagiye bijya hanze.

4. Mia ntiyavuzwe cyane nk’abandi bakobwa bagiranye umubano na Diamond

Yitwa Mia aherutse gufotorwa anafatwa n’amashusho mu kwezi gushize amugaragaza ari i Madale aho Diamond atuye, bikaba byaravuzwe ko yari yajyanywe n’umubyinnyi wa Diamond ariko Mia yarabihakanye avuga ko yari yajyanywe na Diamond kandi ko banaryamanye.

5. Tunda, umukobwa w’ikimero wanageze mu Rwanda

Sebastian Tunda, umukobwa w’umunyamideli ukunze no gukoreshwa mu mashuho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye yavuzwe kuba mu rukundo na Diamond bikanavugwa ko yamuteye inda ariko impande zombi bakabyamaganira kure. Umubano wabo wagarutsweho cyane ubwo hagaragaraga amashusho aca amarenga ko baryamanye.

6. Umunyamafararga Wema Sepetu wigaruriye imbuga nkoranyambaga

Wema yabanye igihe kinini na Diamond mbere y’uko abenguka Zari. Bongeye kuvugwa cyane mu cyumweru gishize ubwo bagaragaye mu birori bahoberana cyane banasomana nyamara byaravugwaga ko batandukanye.Aba bombi bashwanye, Wema ashinja Diamond kutabyara mu gihe cyose bamaranye.

Uyu mukobwa yafashwe n’agahinda gakomeye yiyemeza kwiyegurira Imana nyuma y’aho yaje kwinjira mu rukundo na Idris Sultan batandukanye bivugwa ko yamukiriyemo inda.Sepetu byaramurenze avuga ko atagikeneye kubyara ahubwo ko abaganga bamufashije yakuramo Nyababyeyi.

Mu mpera za 2014, nibwo byamenyekanye ko Zari abana na Diamond mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore n’ubwo batari barasezeranye.Babyaranye abana babiri aribo Nillan Dangote na Latifa Dangote.

Aba bombi bari bafite izina rikomeye muri ‘couple’ zari zikunzwe muri Africa y’Iburasirazuba.Ababivuga bashingira ku bikorwa by’ingirakamaro bakoraga muri Sosiyete, mu ruganda rw’umuziki n’urw’imideri bari barihebeye binyuze mu kwambara.

Ibitekerezo

  • yewe shady we uri uwo gusabirwa kabisa njya ndeba ibintu wikora uri umuntu wumubyeyi nkabona birababaje. se buriya ni uruhe rugero uba uha abana bawe koko?ahaa. none reba usenyeye zari, imana izakubaza byinshi pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa