skol
fortebet

Abakobwa babiri bashegeye guhura na The Ben imbona nkubone

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu gihe gito The Ben amaze avuye mu Rwanda aracyerekwa urukundo na bamwe mu bafana be, ubwo yari i Kigali yeretswe urukundo rudasanzwe ndetse umwe mu bakobwa wari witabiriye igitaramo cye bisaba ko bahura imbona nkubone nyuma yo gufatwa n’ihungabana.
Ibi kandi n’iko bikiri kuko hari abakobwa babiri b’inkwakuzi bamwandikiye bamusaba guhura nawe ariko buri wese akagenerwa igihe cye kihariye, ni nyuma y’ifoto uyu muhanzi yashyize kuri Facebook yiyerekana ari mu myitozo ngororamubiri.
Iyi foto (...)

Iyi foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga hafi ya zose akoresha, yagezeho ahagana saa tatu zo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutaama 2018, nta byinshi yanditse ariko bamwe mu bakunzi be bamwandikiye bamwifuriza umwaka mushya muhire abandi bagatebya bavuga ko uburyo amaze kungana bizatuma azajya acungira umutekano umuhanzi mugenzi we Meddy bakuranye.

Iyi foto yanageze kuri instagram ye

Abamukurikirana kuri konti ya instagram bagera mu bihumbi 192 barimo abagabo,abagore n’abakobwa no kuri Facebook n’uko bakomeje kumwandikira.Muri bo harimo abamukunda by’akarusho aribo Kamariza Jesca Edouije na Angell Gk baboneyeho kumubwira ko bamukunda ariko babuze uko babimubwira imbonankubone.

Kamariza na Angell basabye The Ben ko yabemerera bagahura buri wese mu buryo bwihariye bakaganira .Ibyifuzo by’aba bakobwa The Ben ntaragira icyo abivugaho.Abahanzi benshi bakunze kwakira ubutumwa nk’ubu bw’abafana hari abahitamo ko bahura hari n’abandi batabikozwa.

The Ben yerekwa urukundo rudasanzwe

Hari ingero nyinshi za bamwe mu bafana bagiye bagira amahirwe yo guhura imbona nkubone n’abahanzi bakindura, kenshi bivuga imyato y’uko bahawe amafaranga, abandi bakavuga ko bifotoranyije abandi ntibatinye guhishura ko baryamanye.

Abakobwa bamusabye ko bahura nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa