Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda barijijwe n’ibyo baboneye mu Rwibutso rwa Gisozi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 January 2019 Yasuwe: 4709

Kuri uyu wa gatandatu, abakobwa 20 bari mu mwiherero utegura umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Byari mu rwego rwo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko abenshi muri aba bakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguwe ku Gisozi.

Aba bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bazengurutse ingoro y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho, uko yashegeshe u Rwanda ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu rwego rwo kongera kwiyubaka no gukumira ko Jenoside yakongera kuba ukundi.

Basoje urugendo rwabo ku Gisozi bashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo inzirakarengane z’Abatutsi, banasiga ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi basura urwibutso.

Nyuma yo Kuva ku Gisozi, aba bakobwa bakomereje urugendo rwabo ku ngoro ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo bige byimbitse uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.












Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango wa Tanasha wiyamye Diamond Platnumz

Umuryango wa Tanasha Donna uri mu buryohe bw’urukundo na Diamond Platnumz...
19 February 2019 Yasuwe: 2291 0

Meddy yashimishijwe cyane nibyo Ali Kiba yamukoreye amutunguye[AMAFOTO+VIDEO]

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania n’ahandi ku Isi ,Ali Kiba ukunze kwiyita...
19 February 2019 Yasuwe: 1877 0

Teta Sandra yaryamanye n’umuhanzi wo muri Uganda bivugwa ko afite abana 36...

Nyuma y’amakuru amaze igihe avugwa mu bitangazamakuru ko umuhanzi Douglas...
19 February 2019 Yasuwe: 5195 1

Diamond washyize hanze amafoto ari mu ngeso mbi yatumye abakunzi be...

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz yibasiwe n’abamukurikirana...
19 February 2019 Yasuwe: 5333 0

Nimwiza Meghan yagaragaje imbamutima ze kuri Mwiseneza Josiane yemeza ko...

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yagaragaje amarangamutima ye ku...
19 February 2019 Yasuwe: 3612 1

Mushiki wa Diamond yagize icyo amusaba gukorera Papa wabo

Mu gihe hakomeje kumvikana ko se w’umuhanzi Diamond Platnumz atabayeho neza...
19 February 2019 Yasuwe: 3268 3