skol
fortebet

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda na Mwiseneza Josiane banenze cyane abamushyigikiye

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abafana ba Mwiseneza Josiane bakomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye, abakobwa bahanganye nawe bagaragaje ko bimwe mubyo aba bafana bari gukora bidakwiye na busa.

Sponsored Ad

Nkuko uwitwa Gaju Anitha na Teta Nicole babitangarije X Large Tv, ngo gufana ni byiza ndetse yewe ngo umuntu yemerewe gufana uwo ashatse, gusa ariko ngo gusebya umuntu uhanganye nuwo ufana si ikintu kiza ndetse ngo gikwiye gucika kugira ngo Miss Rwanda 2019 ibe yarushaho kugenda neza.

Bikaba bigaragara ko bashatse gutunga agatoki abafana ba Josiane bamwe na bamwe bagiye bavuga ko abandi bakobwa bahanganye nawe bisiga za mukorogo nibindi byinshi bitandukanye nkuko aba bakobwa babisobanuye.

Ibitekerezo

  • nonese abo bakobwa banenze iki kubafana bamwiseneza muri rusange? kuvuga ko kwisiga mukorogo aribibi nicyo bakwita gusebanya? nge ndikumva ntakibazo cyahaboneka ahubwo niba bayisigaga babiharike.

    icyo utabona n’iki?

    Ubundi c bibazako kwirirwa bakora ibisa nkimyigaragambyo ngo" Mwiseneza Mwiseneza"niwe ugomba kuba nyampinga kuko ngo ashyigikiwe numuhisi numugenzi kdi haribyo aba agomba kuba yujuje anarusha nabandi kdi siko bimeze aribyo wafata na Nyirarujanga cg Nyinawambogo mwarangiza mukamwamaza ngo abe Nyampinga,ikibazo kiriho mwebwe abafana be mwarangije kumugira misss neza neza,mugihe hagomba kubaho guhatana,ubu c nkaba bana bavuzibi bose bisize mukorogo?uyu wambaye i pantalon muri 3 bikurikizwa uburanga uburanga bwe burenze ubwuyu nunva waciye ibintu.sha sindagura ark simbona uyu ngo ni Mwiseneza aba Nyampinga keretse aba judges bariye ruswa cg bakagendera kugitutu runaka kdi ntibyashoboka cyakora miss populaire we azamuba

    Urebye benshi ntabwo ari ugufana kuko benshi bagenda no mubigare batazi ibyaribyo. Ahubwo ubona ari nko guteza akavuyo. Nibamuhe agahenge atuze abone n’uko yitegura ibya miss biri imbere

    Nukuri pe ibyo aba bakobwa bavuga ndabishyigikiye, Abafana ba Josiane abenshi usanga bavuga amagambo asebya ba miss 19 bahanganye na we.
    Ibi ntibikwiye rwose

    Karabarya.Dufana Uwo Dushyatse.

    hhhhh nonese barababeshyera ukubise ibuye mumbwa imotse niyo baba bahamije woe utinya kuvugwa kora left muri miss abafana bavuga ibyo babona

    hhhhh nonese barababeshyera ukubise ibuye mumbwa imotse niyo baba bahamije woe utinya kuvugwa kora left muri miss abafana bavuga ibyo babona

    Ubwose nkamwe munenga mwiseneza, ntimuzi gukubura uko bikorwa,gukukira inka reka daaa,gukurungira reka daweee,cyakoze muzi gukurungiza mukorogo.ni muvuge nta kamba muzamutwara keretse hajemo amanyanga.

    Ubutaha nta mukorogo nimwe dushaka muri miss rda.ibi biyubahirizwe.

    ubuse mukorogo ko zaciwe twese mugihugu tubizi biragenda gute?nikoko mukorogo benshi barazisiga harimo nabamwe mubari kwiyamamaza.nibagabanye gufuha umuntu afana uwo ashaka ikindi bivugako bidakwiye umuntu niwe wiha agaciro josiane yarakihaye arangije araza mubandi ngo nawe ahatane.ni muhame hamwe kuko nubundi mwese ntacyo mujya mutumarira duheruka mutorwa ntitumenya ibyo mukora mwabaye ba miss nu busitari gusa mukarya mukiryamira

    mwihangane mwabakobwamwe igihe cyanyu cyararangiye umwana w,ikarongi abakorane

    mwihangane mwabakobwamwe igihe cyanyu cyararangiye umwana w,ikarongi abakorane

    Nonese kobavuga ibigaramye imihoro ikarakara koko ibyo bavuga sibyo?? cyereka niba mushakako babashyiriraho miss mukorogo kdi ntibishoka

    Njye nta ruswa ndya Josiane namutorera gutinyuka ariko iriya misaya ndayireba nkamanjirwa!!!

    uburanga budafite ubwenge ni nkingurube ikwikiye zahabu mu kizuru cyayo

    Babuze ibyo banenga,reba izo nkokora zuwo wambaye ipantaro

    Ndikureba mwiseneza yisize mukorogo uko yaba asa mama yqke na mama gusa anyway mfit amatsiko yibintu yatangiye kurya atabimenyereye inyenda yokwifunga nayo nivuba gusa icyo navuga nikimwe umukobwa utabasha kwiyitaho ngo ase neza ntanubwenge yagira nabusa! !!!!!

    Banyarwanda namwe Banyarwandakazi twige kugira ikinyavupfura mubyo tuvuga no mubyo dukora, gusebanya no gutukana nacyo bijyeza kumuntu, Nimureke aba judges bakore akazi kabo, gukuka no gukurungira nabyo nibyiza ariko bigira aho bigarukira, dukeneye Umukobwa uzabasha kuvugira U Rwanda mu ruhando rwa Mahanga, Nimureke gusebya abari burwanda bose ni Abana bu Rwanda

    murapfa ubusa.muri mss harimo abandi bana baretse mukorogo nubwo babikopeye. sicyo nitaho njye nita ku bisubizo cg imvugo n’ibitekerezo .100% MWISENEZA niho abasiga cyane arabanguka. kwisura nabwo ntitwamupfobya simubi pe! kandi mbona asa nk’ISINE.

    Ibya Josiane maze kubihaga, mbere nasomaga inkuru zimwanditseho nkajya na YouTube, Ariko ubu narabihaze kuburyo nta nkuru nimwe ngisoma ivuga Josiane. Media yawe nayo icyo yishakira ni Cash, niyo mpamvu birirwa bavuga Josiane Josiane.

    Kwel mwisenez josiane ndamushigikiye nater imber nkumuzinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa