Abahatanira Miss World biyerekanye mu mihanda buri wese ari mu mwambaro gakondo(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 November 2017 Yasuwe: 4220

Abakobwa bari mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampiga w’Isi wa 2017 arikubera mu Bushinwa, bakoze imyiyereko buri wese yerekana imyambarire yo mu muco gakondo w’iwabo.

Miss Iradukunda na bagenzi be bakoze imyiyereko yiswe ‘Chimelong Parade’ aho buri mukobwa yiyerekanye mu mwambaro ugaragaza akarango k’umuco wi wabo mu bijyanye no kurimba hanyuma bazenguruka mu mihanda ya Huangshan.

Iyi myiyereko bayikoze bagabanyije mu matsinda hashingiwe ku migabane Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, u Burayi, Oceania na Aziya ndetse na Afurika. Aba bakobwa bakoze urugendo rureshya n’ibirometero bitatu, bari baherekejwe n’abahanzi bo mu Bushinwa bacurangaga umuziki ndetse n’abahanga mu kugorora ingingo.

Mu mafoto Miss World yashyize hanze Iradukunda Elsa waserukiye u Rwanda ntagaragaramo gusa muri video yafashwe ubwo aba bakobwa biyerekanaga bigaragara ko yari yambaye umukenyero wiganjemo amabara azwi mu ibendera ry’igihugu.

Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko ubu hagezweho icyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa biciye mu gikorwa cyitwa ‘Head to Head Challenge’.

Abakurikirana irushanwa batangiye gutora ndetse aya majwi azashingirwaho mu guhitamo abazahabwa amahirwe yo kubonekamo 40 ba mbere bazatoranywamo Miss World.

REBA AMAFOTO:

















Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi David D yerekanye umukobwa wamutwaye umutima

Umuhanzi David D wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Biryogo, Mariya...
19 February 2018 Yasuwe: 1193 0

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwemeye ikosa ry’abakobwa bakamiye mu kadobo ka...

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwasabye imbabazi ku makosa yakozwe n’abakobwa...
19 February 2018 Yasuwe: 1357 0

Knowless yasabye Clement kumujyana mu Bwongereza

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc Butera uzwi nka Knowless, yasabye umugabo...
19 February 2018 Yasuwe: 2142 0

Uwamamaye nka ’Komando’ muri filime ategerejwe muri Uganda

Arnold Schwarzenegger Umukinnyi wa cinema wamamaye ku kabyiniro ka Komando...
19 February 2018 Yasuwe: 870 0

Reba amafoto y’ abakobwa yiriwe avugisha abantu ku mbunga nkoranyambaga

Nk’ uko mu maze kubimenyera tubategurira amakuru atandukanye aba yagiye...
19 February 2018 Yasuwe: 2718 0

Umunyamakuru Aline yiyeretse inshuti ze yambaye akenda k’ imbere

Umunyamakuru Aline wa Radiyo Contact FM na contact TV ukora ibiganiro...
19 February 2018 Yasuwe: 6254 4