skol
fortebet

Abakobwa bazavamo MissRWANDA2018 bakamiye mu kadobo kavamo ‘Omo’, bitungura benshi-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bakomeje umwiherereo ‘Boot Camp’ kuri iki cyumweru bajyanwe ahari inka zororwa na Hotel Golden Tulip ibacumbikiye bahabwa utudobo tuvamo ‘Omo’ baba aritwo bakamiramo, ibintu byazamuye umwuka utari mwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 09 Gashyantare nibwo aba bakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazava ku wa 24 Gashyantare ari nabwo hazamenyekana Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2018. (...)

Sponsored Ad

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bakomeje umwiherereo ‘Boot Camp’ kuri iki cyumweru bajyanwe ahari inka zororwa na Hotel Golden Tulip ibacumbikiye bahabwa utudobo tuvamo ‘Omo’ baba aritwo bakamiramo, ibintu byazamuye umwuka utari mwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 09 Gashyantare nibwo aba bakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazava ku wa 24 Gashyantare ari nabwo hazamenyekana Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwashyize amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, bavuga ko aba bakobwa berekanye ubuhanga bafite mu gukama inka.Icyaje gutungura benshi n’ukuntu aba bakobwa bahawe akadobo kavamo ‘Omo’ ngo abe ariko bakamiramo aho guhabwa ‘icyansi’ nk’uko bisanzwe bigenda mu muco Nyarwanda.

Hibajijwe niba koko aba bakobwa bigishwa umuco binyuze kwigishwa gukama inka bateze akadobo ka ‘Omo’. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) niyo itanga isoko ryo gutegura Miss Rwanda, imyaka ine irashize Rwanda Inspiration Back Up ariyo itegura iri rushanwa.


Bakamiye mu kadobo ka ’Omo’


Ku mbuga nkoranyambaga byari ibicika

Ibitekerezo

  • Yego kiliziya yakuye kirazira ariko nuko nzi ko kizira igitsinagore gukama! nimurebe ariko uko bambaye ngo bari munsi y’inka,nuko nyine ari izo nazo za kijyambere iyaba yari mayenji ya kabarasi ngo ibereke!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa