skol
fortebet

Abana ba Diamond batangiye kumwangana nibye byose[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz umugabo w’abana babiri yabyaranye n’uwari umugore we bakaza gutandukana Zari Hassan, aherutse kugaragaza urukundo hagati ye na Hamisa Mobeto ubwo bari bari ku rubyiniro ubwo Diamond yari ari kwakira igihembo yari ahawe muri Sinema Zetu international films Awards,ubu ntakiri kubarizwa mubo abana be bakurikira kuri Instagram. Diamond ubwo yahuragana na Hamisa Mobeto yamuhobereye byimazeyo imbere y’imbaga nyamwinshi n’imbere ya za Camera zitagira umubare ,aho abantu batangiye (...)

Sponsored Ad

Diamond Platnumz umugabo w’abana babiri yabyaranye n’uwari umugore we bakaza gutandukana Zari Hassan, aherutse kugaragaza urukundo hagati ye na Hamisa Mobeto ubwo bari bari ku rubyiniro ubwo Diamond yari ari kwakira igihembo yari ahawe muri Sinema Zetu international films Awards,ubu ntakiri kubarizwa mubo abana be bakurikira kuri Instagram.

Diamond ubwo yahuragana na Hamisa Mobeto yamuhobereye byimazeyo imbere y’imbaga nyamwinshi n’imbere ya za Camera zitagira umubare ,aho abantu batangiye kuvuga ko nta kabuza aba bantu bari mu rukundo dore ko Diamond ari we wihamagariye uyu mukobwa ku rubyiniro ngo aze bishimane iki gihembo.

Nyuma y’iki gikorwa, Abana b’uyu mugabo Nillan na Tiffah bakuye Se ubabyara mu bo bakurikira ku rubuga rwabo rwa instagram(unfollow), dore ko aba bana bakurikiraga abantu bagera muri batanu gusa harimo nyina Zari, Se Diamond na ba se wabo batatu gusa.

Ntawavuga ko aba bana aribo bafashe iki cyemezo dore ko bakiri bato izi mbuga zabo zicugwa na nyina Zari bivuze ko ari we wanze ko bakurikira Diamond kuri instagram yabo bitewe nuko ashobora kuba atarashimishijwe nuku kunga ubumwe na Hamisa Mobeto.

Zari yari ari i Dar es salam mu cyumweru gishize ariko ntiyigeze ahura na Se w’abana Diamond Platinumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa