skol
fortebet

Abana ba Rujindiri barifuza ko Perezida Kagame yabaha inanga ikabafasha kwigobotora ubukene

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Abana ba Bernard Rujindiri batuye mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka mu karere ka Kamonyi baravuga ko bugarijwe n’ ubukene bukabije baterwa no kuba inanga yabo yarariwe n’ imungu ikangirika. Bifuza ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabafasha bakabona indi nanga bakabasha kwirwanaho.
Rujindiri ni umusaza wabayeho mu myaka yashize ari umuhanga mu gucuranga inanga. Nanubu inanga ze zirakifashishwa n’ ibitangazamakuru. Iyo uvuze “Imitoma ya Rujindiri” abenshi bumva atari interuro nshya mu (...)

Sponsored Ad

Abana ba Bernard Rujindiri batuye mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka mu karere ka Kamonyi baravuga ko bugarijwe n’ ubukene bukabije baterwa no kuba inanga yabo yarariwe n’ imungu ikangirika. Bifuza ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabafasha bakabona indi nanga bakabasha kwirwanaho.

Rujindiri ni umusaza wabayeho mu myaka yashize ari umuhanga mu gucuranga inanga. Nanubu inanga ze zirakifashishwa n’ ibitangazamakuru. Iyo uvuze “Imitoma ya Rujindiri” abenshi bumva atari interuro nshya mu matwi yabo. Impamvu ni uko inanga ya Rujindiri yitwa “Imitoma” iri mu nanga ze zamenyekanye kurusha izindi.

Abana ba Rujindiri ubukene bavuga ko ari ikintu basangiye n’ abandi basigajwe inyuma n’ amateka baturanye mu mudugudu wabo muri Kamonyi. Aba bana bamaze kuba bakuru bumva batakabaye bariho nabi iyo inanga yabo iba itarangiritse nk’ uko babitangarije Ijwi ry’ Amerika.


Uyu musaza uri hagati ni Nyakwigendera Bernard Rugindiri

Umuhungu wa Rujindiri yagize ati “Ikintu twifuza ni uko imbaraga zabaho kugira ngo tubone inanga, twagize imibereho mibi tuba mu nzu idasobanutse, kubera inzu idasobanutse ubushyuhe, gucana mu nzu, noneho na twadusimba twitwa imungu, tukajya tuza tukajya muri ya nanga irangirika”

Uyu muryango uvuga ko iyi nanga itarangirika yari iwutunze bati “Yari idutunze cyane rwose!”

Umukobwa wa Rujindiri witwa Kayitesi Anasitasie ati “Ikintu Perezida yatugenera nk’ umuntu Rujindiri wari umuhanzi akaba yarakoreye igihugu natwe bakagombye kugira icyo batugenera”

Umuyobozi w’ umuco mu nteko nyarwanda y’ ururimi n’ umuco bwana Nzabonimpa Jacques

Ati “Ibyo bihangano by’ umubyeyi wabo icyo bagombye gukora cya mbere ni ukwerekana ko ari umwana wa Rujindiri, Rujindiri inanga yabaga yazifatiwe na radiyo Rwanda, nawe akaba yandikiye radiyo Rwanda ko izo nanga yazihaye Radiyo Rwanda.

Uyu muryango uvuga ko magingo aya ibihangano bya Se Rujindiri bikoreshwa n’ abantu mu nyungu zabo bwite nyamara abo yasize ntibagire icyo babona.

Uyu muyobozi agira inama uyu muryango ko wazareba ishami rishinzwe iby’ umutungo bwite mu by’ ubwenge ribarizwa mu kigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB, bakareba ko hari icyo bagenerwa igihe ibihangano by’ umubyeyi wabo byacuranzwe n’ abandi batari radiyo Rwanda.

Umuntu yakwibaza niba koko hari icyo uyu muryango wagenerwa bibaye ari ukuri ko Rujindiri ibihangano bye yabihaye radiyo Rwanda.

Si abo mu muryango wa Rujindiri gusa bafite impano zidakora kubera kubura ibikoresho kuko mu mudugudu batuyemo hari n’ abandi basigajwe inyuma n’ amateka bafite ubuhanga mu kuririmba, kubyina kuvuza amakondera n’ ibindi nabo ngo batabona uko babyaza umusaruro impano zabo kubera kubura ibikoresho.

Iki ni kimwe mubihangano bya Rujindiri

Ibitekerezo

  • Aka si akumiro koko? Barabura gushaka ibyababeshaho ngo bategereje Kagame

    Ohhhhh. Birababaje. Abo bantu ntibasaba byinshi. Ubwo se Perezida niwe uri hafi kurusha abandi bantu koko? Bashoboye kuvugana nanjye nabafasha. +44 7459339598

    ariko Kagame nawe yagorwa pe. ubu se barumva n’inanga ariwe ugomba kuyibaha. nibayisabe abandi bacuranzi cyangwa basabe inkunga Akarere. niba ari n’indi nkunga bakeneye kuri Kagame nayo nibayivuge ariko bareke kubyita inanga. umunyamakuru nawe abafashe kugaragaza ibyo bakeneye bya nyabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa