skol
fortebet

Abantu 6 bafatanga amashusho y’indirimbo ya Hip Hop barashwe

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi ya ‘Philadelphia’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko abantu batandatu bafataga amashusho y’indirimbo bagabweho igiterro n’abagizi banabi bataramenyekana umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 28 Nyakanga 2019, ubwo aba basore bari kumwe bitegura gufata amashusho y’indirimbo iri mu njyana ya Hip-Hop.

Daily News yatangaje ko umugabo witwaje intwaro yavuye mu modoka y’umukara arasa amasasu icumi ku itsinda ry’abasore 10 ahagana saa mbili n’iminota 20 z’umugoroba (8:20 p.m.).

Yagize iti: “Ryari itsinda ry’abasore icumi bari mu kigero cy’imyaka 20 ubwo barimo bitegura gufata amashusho y’indirimbo ya rap maze itsinda ry’abagizi ba nabi ry’abantu bataramenyekana rirabarasa.”

Umuvugizi wa polisi yo muri Philadelphia, Police Commissioner Richard Ross yakomeje avuga ati“Bose bari abasore bato. Gusa birababaje kubona ibi ari byo tumaze iminsi tubona, ariko mwizere ko tuzafata umuntu wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi kubera ko ibi ni byo bibazo biduhangayikishije mu iyi minsi.”

Nk’uko polisi yo muri iki gihugu ikomeza ibitanganza kandi, ngo umusore w’imyaka 21 yarashwe mu mutwe ahita yitaba Imana, undi w’imyaka 23 na we yarashwe mu mutwe ariko arakomera bikomeye ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho. Abandi babiri barimo uw’imyaka 22 yarashwe urutoki, undi w’imyaka 24 araswa akaguru, ariko bo bakaba bameze neza.

Umugabo umwe yarashwe akaguru k’iburyo no mu gituza na we akaba arembye, mu gihe undi we yarashwe mu ijosi n’umugongo.

Nta mwirondoro n’umwe uramenyekana w’abarashwe kimwe n’uko nta wuratabwa muri yombi mu bihishe inyuma y’iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa