skol
fortebet

Abantu bakoresha indirimbo z’abahanzi b’abanyamahanga mu Rwanda bagiye kujya bazishyurira

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Ishyira ry’Abanditsi mu Rwanda (RSAU) buratangaza ko mu kwezi k’Ugushyingo bazatangira gufatira ibihano abazajya bacuranga ibihango by’abanyamahanga batabiherewe uburenganzira.

Sponsored Ad

Ubusanzwe RSAU yari isanzwe ikurikirana inyungu z’ibihangano by’abanyarwanda byandikishijwe mu mategeko, ndetse abo bahanzi bakaba barahaye uburenganzira iri shyirahamwe, ryiyemeje gufasha abahanzi kubyaza umusaruro umutungo bwite mu by’ubwenge.

Mu Kiganiro na Muhizi Olivier umwe mu bayobozi ba RSAU yadutangarije ko kuri ubu batangiye no gukurikirana inyungu z’abahanzi b’abanyamahanga bafite ibihango bicurangwa mu Rwanda. Ibi babikoze ku bufatanye n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abanditsi (CISAC).

Abazajya bishyura ibihango by’abanyamahanga ni abazajya babikoresha mu ruhame (mu bitangazamakuru, mu tubari, ubukwe, utubyiniro, ibitaramo...)

Muhizi Olivier yongeyeho ko kugeza ubu bamaze kumvikana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse kinaha ibiciro bitandukanye bazajya bakoresha bishyuza.

N’ubwo RSAU yatangiye kwishyuza ibihango by’amanyamahanga bicurangwa mu Rwanda, haracyari abantu benshi babikoresha batishyuye. Muhizi Olivier yavuze ko mu kwezi k’Ugushyingo ari bwo bazatangira kujyana mu nkiko abazaba barenze ku mategeko.

Yagize ati “ turi kugenda gahoro kuko umwaka ushize twasabwe na RDB kugenda gahoro, ngo abantu babanze babyumve ariko igihe bari baduhaye mu by’ukuri cyararangiye mu kwezi kwa Nyakanga, ariko twebwe mu kwezi k’Ugushyingo nibwo tuzatangira gutanga ibirego ku bazaba babirenzeho.”

Amafaranga RSAU izajya ikusanya izajya iyohereza mu bihugu abo bahanzi babarizwamo, bikaba ari nako bizajya bigenda ku bahanzi b’abanyarwanda bakoresherejwe ibihangano byabo mu mahanga. Abahanzi bazishyurizwa ni abasanzwe bakorana n’amashyirahamwe y’abanditsi bo mu bihugu bitandukanye.

Ibi bishobora kutazapfa koroha mu gihe mu Rwanda hasanzwe hari amategeko agamije kurengera umutungo mu by’ubwenge ariko abahanzi bakaba badahwema gutaka ko ntacyo ibihangano byabo bibamariye.

Ku rundi ruhande ni imwe mu nzira zo guteza imbere umuziki nyarwanda, ahanini bivugwa ko udatera imbere kuko hari abantu bicurangira izo mu mahanga cyane kuruta izakorewe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa