skol
fortebet

Mu bantu batagira ingano bari bahuruye mu mugi bagiye kureba Mwiseneza Josiane abasore 2 bateranye ingumi biratinda bamupfa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe ku munsi w’ejo hariya mu mugi abantu batagira inganoi bari bagose Coaster yari itwaye aba Miss aho bari baje mu mugi gukoresha umusatsi bashaka kureba Mwiseneza Josiane, umwe mu basore bari bahari yihaye kuvuga nabi uyu mukobwa aho yauze ngo Mwiseneza ni mubi maze umufana we amutera igipfunsi bararwana kugeza ubwo bamennye imodoka y’abandi.

Sponsored Ad

Nubwo imbaga y’abantu yari yahuruye ishaka kureba Mwiseneza Josiane bikarangira batamubonye bamwe bakagenda binuba ngo bamubahishe,aya makuru yaje kugezwa kuri Mwiseneza Josiane aho yari yibereye muri Boot Camp maze agira icyo abivugaho.

Umunyakuru (K John): “Jojo wari wafunze umuhanda wibereye mu nzu ariko abantu bari buzuye mu muhanda bavuga ngo turashaka Jojo aho mwari mwagiye gukoresha imisatsi,Wabimenye ko byabaye? “

Josiane : “Nabyumvise“

Umunyamakuru : “Ntago urabasha kujya kuri Youtube ngo urebe uko byagenze?“

Josiane : “Ntago ndabibasha ahubwo mwambwira“

Umunyamakuru : “Hari nabarwaniye ahahoze ku iposita umwe avuze ngo Jojo ni mubi, undi amukubita ingumi ati ni gute utuka Jojo mushyigikiye? barwana bamena imodoka y’umuturage “

Josiane: “Ntago nabimenye, ndabyumva gusa“

Umunyamakuru : “Iyo ubyimvishe gutyo abantu utanazi ngo bakurwaniriye ubyakira ute?“

Josiane : “Numva ari ibintu biteye amatsiko cyane nkumva biranantunguye“

Nk’uko mubibona abantu batari bake nibo bari bahuruye baje kureba Mwiseneza Josiane


Abasore barwanye karahava bapfa ko umwe avuze ngo Josiane ni mubi

Ibitekerezo

  • bamwe ejo bahoze bavuga ko Josiane ari nkabandi ngirango batangiye kubona ko bibeshye kiriya nikimwe mubimenyetso bterekana ibizaba ejo ubwo azaba adahawe ibyo abanyarwanda bashaka mureke tubihange amaso

    mugabanye izo nduru ntabwo josiane abanyarwanda twese tumushigikiye.hari abandi dushigikiye knd bujuje ibidabwa.josiane ntabwo ari kamara

    Haaaa! Njyew’icyo nababwira nuko uko mbibona ejo hazac’uwambaye mugihe josiane atazatorwa. Nanahamyako rishobora nokuba iherezo rya miss rwanda.

    Haaaa! Njyew’icyo nababwira nuko uko mbibona ejo hazac’uwambaye mugihe josiane atazatorwa. Nanahamyako rishobora nokuba iherezo rya miss rwanda.

    Uwo Jodiane ejo nta kamba na rimwe azabona muyahatanirwa ahubwo azumirwa kimwe n’abavuga ko bamushyigikiye;nta bwiza mubonaho.inzego zibishinzwr zizabe maso mu guta muri yombi no gukurikirana uwashaka guteza imvururu mugihe azaba atashye amaramasa.

    Aujourd’hui plus qu’hier, on est tous Josiane Mwiseneza. On est ensemble.

    komera josiane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa