skol
fortebet

Abantu batunguwe n’imyaka y’umwana w’umusizi uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho y’umusizi w’imyaka 9 wigaruriye imbuga nkoranyambaga kubera impano ye.

.Niyonkuru benshi batunguwe n’imyaka ye 9 aho bamwe bavuze ko iyi myaka idahwanye n’igihagararo cye.

Sponsored Ad

kuwa kabiri taliki ya 10 Ukuboza 2018 kugeza taliki ya 12 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashushu y’umwana w’umusizi wavugaga umuvugo imbere y’abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeanette Kagame.

Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zishyirwaho amashusho yavugishije benshi aho bamwe bibazaga kuri uwo mwana ugaragara nk’ikibondo bahamya ko uyu mwana afite impano yo gushyigikirwa.

Ubusanzwe uyu mwana yitwa Niyonkuru Fabrice ni umwana uvuka mu mudugudu wa Nyagashinge, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’u Burengerazuba. Ku babyeyi be Byukusenge Vestine na Nzabihimana Alfred bombi b’abahinzi akaba ari umwana wa kabiri muri batatu babyaranye.

Uyu mwana yamenyekanye bwa mbere ubwo ku mbuga nkoranyambaga nanone hakwirakwijwe amashusho ye arimo kuririmbira Nyakubahwa Paul Kagame ,kuri ubu akaba yongeye kuvugisha benshi ubwo yavugaga umuvugo imbere y’abayobozi barimo Madamu Jeanette Kagame tariki 09 Ukuboza 2018 mu birori byamuhuje n’abana abifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.

Kuri ubu ikiri gutangaza abantu n’imyaka yuyu mwana [ Afite imyaka 9 y’amavuko] aho bamwe bavuga ko imyaka ye itangana n’igihagararo cye kuko ngo imyaka ye yakagombye kuba ari mukuru adaterurwa nk’ibitambambuga aho bamwe bahamije ko bishobora kuba byaratewe n’imikurire mibi cyangwa umuryango yavutseho [gene].

Bimwe mu byifuzo bya bamwe….

Basabye ko mbere y’uko ubuyobozi bwamufasha kugeza ibihangano bye mu nzu zitunganya umuziki no kumuhuza n’ibindi byamamare nk’uko bubivuga bukwiye kubanza bukareba niba nta kibazo yagize mu mikurire ye kuko ngo umwana w’imyaka 9 si uku yakabaye ahagatirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa