skol
fortebet

Abantu benshi bakomeje gukemanga urukundo young Grace akunda ikipe ya Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Abayizera Marie Grace wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace, akomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye n’abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umukinnyi wa Rayon Sports inshuro zirenze imwe mu gihe gito.
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Mukunzi Yannick ukunze kuvugwaho cyane mu kwigarurira imitima y’abakobwa cyane hano mu Rwanda kubera uburanga bwiyongera ku mpano yifitiye yo gukina umupira w’amaguru bikamuhira, (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Abayizera Marie Grace wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace, akomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye n’abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umukinnyi wa Rayon Sports inshuro zirenze imwe mu gihe gito.

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Mukunzi Yannick ukunze kuvugwaho cyane mu kwigarurira imitima y’abakobwa cyane hano mu Rwanda kubera uburanga bwiyongera ku mpano yifitiye yo gukina umupira w’amaguru bikamuhira, yongeye gutuma abakurikirana umuhanzikazi Young Grace, bahagurukira hamwe, bavugako imifanire ya Young Grace ku ikipe ya Rayon Sports, ikemangwa, ngo kuko babona adafana ikipe yo ubwayo ahubwo ko yifanira uyu musore (Mukunzi Yannick) yikundira gushyira amafoto ye kumbuga akoresha cyane cyane Instagram.

Iyi ni yo foto Young Grace yashyize kuri Instagram ye agaragaza amarangamutima yo gufana ikipe ya Rayon Sports, ariko nk’uko byagaragaye abamukurikiranira kuri uru rubuga bashatse kumwemeza ko adafana ikipe ubwayo, ahubwo ko yifanira Mukunzi Yannick kuko amukunda ku bwo kumu positinga buri gihe, ntihagire undi mukinnyi w’iyi kipe yibandaho nka we cyangwa se ngo abe yanashyiraho ikipe yose bigaragarire buri wese.

Twabibutsa ko Umuhanzikazi Young Grace ari mu bahanzi nyarwanda bari guhatanira irushanwa rya Pimus Guma Guma Super Star Season 8 rizaba uyu mwaka (PGGSS8).

Mu byo aba bafana bagaragaje rero ni uko ngo akari ku mutima gasesekara ku munwa, bityo ibyo Young Grace agaragaza bikaba hari ishusho bitanga ku kiri ku mutima we atekereza kuri Mukunzi Yannick.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa