skol
fortebet

Abantu benshi batunguwe no kubona abakeba ’Diamond na Ali Kiba’ ku rubyiniro rumwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz na Ali Kiba, ibyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania bizwiho kudacana uwaka, bagaragaye ku rubyiniro rumwe aho bari mu bahanzi batoranyijwe ngo basusurutse abitabiriye inama nkuru y’ishyaka ’Chama Cha Mapinduzi’ yari igamije kwerekana umukandida waryo mu matora ya Perezida.

Sponsored Ad

Aba bahanzi bakunze kurangwa n’intambara y’amagambo hagati yabo, basangiye urubyiniro ndetse buri umwe agaragaza ko yishimiye undi, bisiga abenshi mu rujijo bibaza niba umubano wabo waba ugiye kuzahuka, ikintu cyifuzwa na benshi mu bafana.

Umuhanzi Ali Kiba ni we watangiye asusurutsa imbaga yari iraho irangajwe imbere na Perezida John Pombe Magufuri ndetse n’abayobozi bakuru ba CCM.

Ali Kiba yaririmbye indirimbo ye nshya “Dodo” yanafatanyije n’uwahoze ari umukunzi wa Diamond, Hamisa Mobeto. Aho Diamond yari yicaye ategereje kuririmba, yagaragaye yishimye ndetse anabyina iyi ndirimbo ya mukeba we.

Diamond wari waherekejwe n’abandi bahanzi nka Mbosso bakorera mu nzu ye y’umuziki ya WCB, yaririmbye indirimbo “Babalao” ihagurutsa imbaga nyamwinshi. Iyi ndirimbo itakagiza Diamond ku bikorwa yagezeho haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe.

Diamond wakunze kugaragaza ko ari umurwanashyaka ukomeye wa CCM mu kwiyamamaza kwa mbere, yari yambaye imyenda ifite ibara ry’icyatsi kibisi nk’ikirango cy’iri shyaka naho Ali Kiba yari yambaye ikote rijya gusa n’ivu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa