skol
fortebet

“Abantu nibareke kotsa igitutu abahanzi babasaba kuririmba mu ndimi z’ amahanga” King James

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu gihe muri iyi minsi hakomeje kumvikana zimwe mu ndirimbo z’ abahanzi nyarwanda ziririmbye mu ndimi zivangavanze, umuhanzi King James asanga abahanzi baririmba indirimbo zivangavanzemo izindi ndimi babiterwa n’ igitutu bashyirwaho ngo baririmbe mu ndimi z’ amahanga.
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Izuba rirashe kimubaza ku ruhare rw’ abahanzi mu gushyikigikira ururimi gakondo Ruhumuriza James benshi bazi nka King James yavuze ko abahanzi nyarwanda barimo gushyirwaho igitutu ngo baririmbe mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe muri iyi minsi hakomeje kumvikana zimwe mu ndirimbo z’ abahanzi nyarwanda ziririmbye mu ndimi zivangavanze, umuhanzi King James asanga abahanzi baririmba indirimbo zivangavanzemo izindi ndimi babiterwa n’ igitutu bashyirwaho ngo baririmbe mu ndimi z’ amahanga.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Izuba rirashe kimubaza ku ruhare rw’ abahanzi mu gushyikigikira ururimi gakondo Ruhumuriza James benshi bazi nka King James yavuze ko abahanzi nyarwanda barimo gushyirwaho igitutu ngo baririmbe mu ndimi z’ amahanga nibwo indirimbo zabo zizamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Mu bavugwaho gusaba abahanzi kuririmba mu ndimi z’ amahanga harimo abanyamakuru.

Uyu muhanzi King James asanga bitakabaye ngombwa ko umuhanzi nyarwanda areka kuririmba mu Kinyarwanda yibwira ko aricyo kizatuma amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Abantu rero nibareke gushyira pressure (igitutu) ku bahanzi ngo baririmbe mu zindi ndimi kuko ushobora kuririmba Ikinyarwanda abantu bakacyumva nk’uko umuhanzi wo muri Nigeria aririmba ururimi rw’iwabo tukabikunda tutazi n’ibyo ari byo.”

Ese koko kubwira umuhanzi kuririmba mu rundi rurimi ngo agere ku isoko mpuzamahanga ni igitutu?

King James yasubije iki kibazo agira ati “Yego. Ni igitutu kubera ko ibintu byose bigira igihe kandi ntabwo kuba umuziki wacu utagera hanze ari uko abahanzi batabishaka, nabo barabishaka niyo mpamvu hahora hatekerezwa icyakorwa, ariko noneho niba abagande basigaye baza mu Rwanda bakahakorera indirimbo kandi baje kwishakira umuhanzi atari we wagiye kubashaka, ndetse rimwe na rimwe tukanabangira kuko uba ubona indirimbo nta kintu iri buze kumara,

Nibareke rero tubanze dukore ibyo turi gukora hano, bibanze natwe ubwacu biduhaze noneho ahubwo aho hanze kuhajya umuhanzi wese aba abyifuza uko byashoboka kose wajya hanze ariko icyo gitutu nikiguma kuza ni hahandi usanga abantu bari gukora indirimbo zitari nziza, batakaza n’amafaranga kandi mu by’ukuri wenda indirimbo ntacyo iribumare.

Icyo gitutu kiva he?

Ati “navuga ko ari itangazamakuru, kuko rifite uko risobanurira abantu noneho abo bantu bakazana cya gitutu ku bahanzi ndetse n’abanyamakuru bakagishyira ku bahanzi hanyuma noneho umuhanzi agasigara hagati adafite umuvugira.”

Yakomeje asobanura ko ibi atari bibazi gusa ko uburyo bikorwamo bwagombye guhinduka, ati “ntabwo ari bibi ahubwo uburyo babikoramo nibwo butanoze kuko burya nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi birasaba ko na bo badufasha n’abanyarwanda bakadufasha tukabikorera hamwe atari ukuvuga ngo ni umuntu umwe bashyize hariya ngo agende abikore wenyine, ahubwo bibe ibintu bizamukiye hamwe. Nk’urugero naguha niba n’izo ndirimbo dukora zacu hano iwacu zidakinwa kimwe n’inyamahanga, ugasanga inyamahanga ziraturusha gukinwa bizangora nanjye kumvisha wa munyamahanga ko nidukorana indirimbo hano hari icyo izamumarira kandi abizi ko nakora wenyine izaza igakinwa.”

Asoza King James yasabye abakunzi ba muzika nyarwanda kugaruka mu mwuka (mood) barimo mu myaka ikabakaba 10 ishize ubwo bakundaga muzika nyarwanda bya nyabyo, bakayisaba ku maradiyo n’ahandi henshi wumva koko ko bayifite ku mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa