skol
fortebet

Abanya Kenya batunguye benshi kubera ikintu basabye Keri Hilson ko yazabazanira ubwo azaba aje kubataramira

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bakunzi ba muzika muri Kenya bandikiye umuhanzikazi Keri Hilson uri mu bakomeye muri USA bamusaba ko ubwo azaba aje kubataramira ku wa 03 Kanama uyu mwaka yazabazanira isukari yo muri USA kuko iy’iwabo yanenzwe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi ukora injyana ya R&B yamaze kwemeza ibinyujije kuri twitter ye ko azasusurutsa abanya Kenya ku wa 03 Kanama uyu mwaka ndetse agakora ibikorwa by’urukundo abinyujije mu muryango yashinze witwa “TheKeriHilson Foundation”,byatumye abanya Kenya bamwisabira isukari.

Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko isukari yo muri Kenya itujuje ubuziranenge ndetse bamwe mu banya politiki bakomeye batungwa agatoki ko babigizemo uruhare byatumye abafana b’uyu muhanzi batebya ko bifuza isukari yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ndetse iki cyamamare cyazaza kiyizanye.

Reba ibyo bamwe mu bafana bandikiye Keri Hilson babinyujije kuri Twitter:

Shosho Light: @KeriHilson come with sugar
Adam Maina: She’s enough sugar
Dru: Yes!! Akuje na su-keri
Nezzy1: Sukari ilete sukari ingine
Frank Ubegi: Lazima uambie wageni shida tunazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa