skol
fortebet

Abanyamidelikazi nyarwanda ntibavuga rumwe ku itangazo ribuza kugaragaza amashusho yerekana ibice by’ibanga

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu banyamidelikazi nyarwanda bavuze ko Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’umuco na Siporo babuza abaturarwanda bose kongera kugaragaza amashusho yerekana ibice by’ibanga by’umubiri anyuzwa muri filime, mu ndirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose ko bishobora gutuma basesa amasezerano bagiranye na Kompanyi bakoranaga nazo zikomeye kuko ariho bavanaga amaronko.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu taliki ya 27 Mata 2018 , Nibwo Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) yasohoye Itangazo ryamagana ibihangano by’ urukozasoni binyuzwa muri filime, mu ndirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose bunyuranyije n’ umuco nyarwanda kandi ko icyo cyaha gihanwa n’amategeko y’ u Rwanda, bamwe mu bakora akazi ko kumurika imideli basanga iri tegeko rigiye kubakoma mu nkokora kuko hari bamwe bari baragiranye amasezerano na Kompanyi zicuruzwa imyenda , mu gihe mu masezerano bagiranye harimo kuba bazajya batambuka amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe barimo kwamamaza ibicuruzwa byabo.

Umwe muba nyamidelikazi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko aramutse abujijwe gufata no gukwirakwiza amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko ateye bishobora gutuma basesa amasezerano y’ imikoranire na Kompanyi yamamariza imuha amafaranga .

Yagize ati “Njye namaze gusinya amasezerano yo kwamamaza imideri y’imbere y’abagore no kwamamaza ibirungo n’amavuta byo kwisiga . Iri tegeko ( Itangazo ryashyizweho rishobora kuzabangamira akazi nari kujya nkora kuko ritanyemerera gukomeza kwamamaza iyo myenda n’ubundi isa n’aho igaragaza bimwe mu bice by’umubiri wanjye.”

Franco uhagarariye abanyamideli mu Rwanda avuga ko nta kibazo abona muri ririya tangazo kuko ubusanzwe bambara imyenda bitewe naho bari ( Urugero ) nko kwambara bikini , Iyi myambaro isaba ko utayambarira muri salle ahubwo yambarirwa ku mazi cyangwa Piscine
Ati “ Twebwe ibi dusa n’abari babizi kuko bijyanye n’indangagaciro zacu. Twambara imyenda bitewe n’aho turi. urugero ‘fashion shows’ zirimo bikini (imyenda yambarwa n’abari koga) bisaba ko zitabera muri salle zikabera ku mazi.

Iyo rero umuntu yambaye umwenda akawujyana aho ugenewe ntaba atakaje umuco cyangwa ngo awice. Tugomba kubahiriza amategeko agenga umuco wacu kugira ngo tugire umwihariko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa