skol
fortebet

Abanyarwanda 4 nibo babonye amahirwe yo gukomeza muri Godfather Africa

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda 4 barimo , Gisi , Sisi ,Vanessa , Shinny nibo bitabiriye irushanwa rya Godfather Africa amarushanwa agiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere muri Kenya.
Tariki ya 16 Mutarama 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye ijonjora rya mbere ryo gushakisha abazahagararira u Rwanda muri irushanwa rya Godfather East Africa riteguye nka Big Brother Africa ritakibaho . Irijonjora ryari ryitabiriwe n’abasaga 17 biganjemo abanyamideli n’abandi bafite amazina azwi cyane hano mu Rwanda, 10 muri bo (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda 4 barimo , Gisi , Sisi ,Vanessa , Shinny nibo bitabiriye irushanwa rya Godfather Africa amarushanwa agiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere muri Kenya.

Tariki ya 16 Mutarama 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye ijonjora rya mbere ryo gushakisha abazahagararira u Rwanda muri irushanwa rya Godfather East Africa riteguye nka Big Brother Africa ritakibaho .

Irijonjora ryari ryitabiriwe n’abasaga 17 biganjemo abanyamideli n’abandi bafite amazina azwi cyane hano mu Rwanda, 10 muri bo nibo babonye amahirwe yo gukomeza mu ijonjora rizakurikira ari naryo rizemeza batatu bazahagararira igihugu.

Nyuma haje bamwe baje gusezera mu irushanwa kubw’ impamvu zabo zibaturutseho abandi ntibagira abahirwe yo gukomeza mu irushanwa aho bahise berekeza muri Kenya mu majojora ya nyuma .

Ubuyobozi bwa Godfather East Africa muriki cyumweru bwatangaje ko abanyarwanda batsinze aya marushanwa barimo Gisi , Sisi ,Vanessa , Shinny aho nyuma yuko Sandra Teta yikuyye mu irushwana agaha amahirwe 4 bagakomeza irushanwa aho kuri uyu wa Gatandatu bagarutse gukomeza I Kigali gusa Taliki ya 1 Mata 2018 bazasubira mu irushanwa zimara igihe kingana n’ amezi atatu . Muri ayo marushwa bazahahurirayo n’ abandi bahawe amahirwe baturutse mu bihugu 4 aribyo , Uganda , Kenya , Tanzania ndetse n’ u Rwanda .

Yatangaje ko barangije kuvugurura bimwe mu byakorerwaga mu nzu yakira abahatana gusa na ryo ngo rizaba ryemewe gukurikiranwa n’abafite hejuru y’imyaka 16 y’amavuko. Uzahiga abandi mu kugaragaza imibanire myiza muri iri rushanwa rizajya ritambuka imbonankubone kuri Citizen TV no kuri Internet azahembwa amashilingi ya Kenya miliyoni 2.5.

Yagize ati "Usibye amashilingi ya Kenya miliyoni 2.5 dutekereza ko atari make kuko angana na miliyoni 20 uyavunje mu y’inaha, no mu gihe abatoranyijwe bazaba bari mu nzu ya Godfather, bazaba bashobora kwinjiza. Umuntu azajya agira atya akubure nk’icyumba runaka abe aguye nko ku madolari ijana cyangwa isaha ihenze. Ntawamenya, byose reka tubitegereze mu irushanwa."

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira Taliki ya 1 Mata 2018 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa