skol
fortebet

Abanye-Congo bakoze imyigaragambyo ya karahabutaka mu Bufaransa batwika hafi ya Gare de Lyon bashaka kuburizamo igitaramo cya Fally Ipupa

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Abanya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bakoze imyigaragambyo ya karahabutaka bagera naho batwika hafi ya Gare de Lyon mu Bufaransa babuza abantu kwitabira igitaramo cyari cyatumiwemo Fally Ipupa.

Sponsored Ad

Abigaragambyaga ni abatavuga rumwe na Leta ya Congo, babuzaga abantu kwitabira icyo gitaramo kuko bashinja umuhanzi Fally Ipupa kuba hafi ya leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse no kuba inshuti ya hafi ya Perezida Felix Tshisekedi umaze umwaka ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka i Paris avuga ko Polisi yo mu Bufaransa yatatanyije abigaragambyaga bashaka ko igitaramo cya Fally Ipupa gipfa ntikibe , ndetse abantu 30 batawe muri yombi.

Mbere y’iki gitaramo, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hafi y’aho bategera ’Gare de Lyon’, i Paris, hagaragaye inkongi yatewe n’abigaragambya bagamije kubuza abantu kwitabira igitaramo cya Fally Ipupa, cyaberaga hafi aho.

Aba biganjemo abarwanya ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batwitse ibishyirwamo imyanda ndetse n’utumoto duto twari aho.

Icyakora bakomwe mu nkokora na Polisi y’u Bufaransa.

Umunyamakuru wa BBC wari uri aho byabereye yavuze ko “Abigaragambya bajugunyaga buri kimwe bashoboye kuri polisi ndetse n’abazimya inkongi bageragezaga gukora akazi kabo. Batwikaga buri kimwe bashoboye kandi bakakirwanisha.”

Icyakora umunyarwanda yabivuze neza ngo ntacyabuza impara gucuranga , Fally Ipupa yashimishije ababashije kwitabira igitaramo cye cyabereye ahitwa Accor Hotels Arena cyitabiriwe n’abarenga 20 000.

Polisi yavuze ko yataye muri yombi abantu 30 mu gihe abarenga 54 bo baciwe amande bashinjwa kugira uruhare muri iyi myigaragambyo.

Nyuma y’igitaramo cyagenze neza, Fally Ipupa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye buri umwe wakitabiriye ndetse anihanganisha abatabashije kwinjira kubera ko amatike yari yarashize cyera.

Yagize ati” Ndashimira abantu 20000 bitabiriye igitaramo cyanjye kitazibagirana cyo ku wa 28 Gashyantare 2020, urukundo rwanyu rwatumye twongera kwandika amateka mashya. Ndihanganisha abatabashije kwinjira imbere, tuzasubira. Ndabakunda cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa