skol
fortebet

Abarundikazi beza babyibushye bategerejwe muri Congo

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Burundi mu mpera z’ icyumweru gishize habere irushanwa ryo gutora ba nyampinga babyibushye.
Iri rushanwa ryateguwe na ‘Chic madame’ rikaba ryarabaye ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017. Iri rushanwa ryitabiriwe n’ abagore n’ abakobwa babyibushye.
Umubyeyi w’ abana babiri witwa Sandrine Nininahazwe niwe wahize abandi. Ninihazwe afite ibiro 110 ariko avuga ko ntanwe bimutera ahubwo yiyakiriye.
Uyu mugore avuga ko abantu babyibushye badakunzwe abantu babafata uko batari.
Yagize (...)

Yagize ati “Abantu babyibushye badufata uko tutari, ibi biri mu byatumye nitabira aya marushanwa. Iyo umuntu abyibushye bamuca intege bamubwira ko ibiro bye ari intambamyi ku buzima bwe. Jyewe nariyakiriye kandi ndanabinezererewe cyane, nkora sport, ndi umugore ukurikirana ibiro bye kandi nt ntambamyi mbona bishobora kuntera ku bwenge bwanjye cyangwa amagara yanjye”

Mu bagore n’ abakobwa 10 bitabiriye iri rushanwa batanu muri bo nibo batoranyijwe ngo bazitabire irushwana ry’ umugore ubyibushye uhiga abandi mu bihugu byo mu karere k’ ibiyaga bigari.

Jenifa Nkurunziza uri mu bateguye yavuze ko barega ko umugore cyangwa umukobwa afite nibura ibiro 90, hanyuma hakarebwa uburyo ari gutambutsa ibitekerezo bye.

Ibihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Buri gihugu kizohereza abakobwa 5 bahure ari 15 bazatorwa umukobwa ubwibushye mwiza n’ ibisonga bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa